LONI yasabye Guverinoma ya Mali gushyiraho gahunda y'amatora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Antonio Guterres
Antonio Guterres

Ibyo yabivuze nyuma y'uko iyo Guverinoma iriho muri Mali itangaje ko yifuza kuguma ku butegetsi mu gihe cy'imyaka itanu, ikabona gutegura amatora.

Guterres ku wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, yabwiye abanyamakuru ati 'Ni ngombwa cyane ko Guverinoma ya Mali itanga gahunda y'amatora yakwemerwa. Nizeye ko vuba bidatinze nzahura n'icyo gisirikare'.

Ati 'Ndimo gukorana na ECOWAS na Afurika yunze ubumwe (AU), kugira ngo dushyireho uburyo bwatuma Guverinoma ya Mali ishyiraho gahunda yakwemerwa yo kurangiza igihe cy'inzibacyuho, kuko n'ubundi imaze igihe kinini'.

Guterres yongeyeho ati 'Ibi byasubiza ibintu mu buryo, mu rwego rw'imibanire hagati y'ibihugu ndetse no mu rwego rw'umuryango mpuzamahanga, by'umwihariko hagati y'ibihugu bigize ECOWAS'.

Antonio Guterres yatanze ubwo butumwa, nyuma y'umwuka mubi wazamutse ubwo mu cyumweru gishize ECOWAS yafashe umwanzuro wo gufunga imipika ihuza ibihugu bigize uwo muryango na Mali no kuyibuza kugira ibikorwa by'ubuhahirane n'ibihugu biwugize.

Igisirikare cya Mali cyari cyatanze isezerano ko amatora y'umukuru w'igihugu azaba muri Gashyantare uyu mwaka wa 2022, ariko bigeze mu Kwezi k'Ukuboza 2021, Guverinoma iriho itangaza ko ishaka kuguma ku butegetsi mu yindi myaka itanu iri imbere, ibyo bihita bikurura ibibazo by'umutekano.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/loni-yasabye-guverinoma-ya-mali-gushyiraho-gahunda-y-amatora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)