Magaly yasibye kuri Youtube indirimbo zirimo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ndirimbo uyu mukobwa yakuye kuri Youtube harimo 'The One' yakoranye na Ice Prince wo mu gihugu cya Nigeria, bavuzweho gukundana.

Uyu mukobwa uba i Los Angeles muri Leta ya California muri Amerika, yinjiye mu muziki mu 2017 ashyira hanze indirimbo zirimo nka 'Nyemerera', 'Hold me', 'Abubu' n'izindi. Izi zose yazisibye kuri shene ye ya Youtube.

Uretse izi ndirimbo, uyu muhanzikazi yanasibye kuri Instagram amafoto yifotoje agaragaza ikimero n'abandi avuga ko atari akijyanye n'umukobwa wa Yesu.

Magaly Pear yabwiye INYARWANDA ko yafashe icyemezo cyo gukura izi ndirimbo kuri Youtube kubera ko zitajyanye n'uwo ari we uyu munsi.

Yagize ati 'Indirimbo zanjye za 'secullar' nazikuyeho kuko ntabwo zikivuga umuntu ndi we uyu munsi [...] Uriya yari Magaly w'undi, ubu Magaly ni uwundi mushya muri Kristo.'

Akomeza ati 'Nazikuyeho kuko ntabwo nifuza ko… zari zizwi ariko kumenyekana kwazo ntabwo ari byo nkora uyu munsi. Ntabwo nkigaragaza ya myambarire cyangwa se, mbese hari ibintu ntagikora nk'uko byari bimeze muri kiriya gihe, n'iyo mpamvu nakuyeho ziriya ndirimbo.'

Magaly wakiriye Yesu nk'umwami n'umukiza, avuga ko muri uyu mwaka wa 2022, azashyira imbaraga mu gukora indirimbo zihimbaza Imana kandi nziza zitanga inyigisho, zikora ku bugingo, zitanga ibyishimo kandi abantu bakabyina.

Shene ya Youtube y'uyu mukobwa yayujujeho ibiganiro by'ubuhamya, nk'aho agaruka ku bintu 10 Imana yamukoreye nyuma yo gusenga no kwiyiriza; inzira yo kwakira agakiza, akamaro ko kubabarira, uko wahorana amahoro yo mu mutima n'ibindi.

Ananyuzaho ibiganiro agirana n'abantu batandukanye harimo nk'icyo yagiranye na Francis Iraguha wamenyekanye nka Francis Zahabu,  wagize izina rikomeye kubera guhanga imideli abinyujije muri Francis Zahabu Fashions.

Uyu mugabo asigaye ari umwe mu bakinnyi ba filime y'uruhererekane ya City Maid. Ikiganiro yagiranye na Magaly cyagarutse ku hantu wakura amahoro.

Mu mpera z'Ukuboza 2021, Magaly yasohoye indirimbo ihimbaza Imana yise 'Umukunzi' yumvikanisha uburyo yaboneye amahoro muri Kristo.

Ingabire Magaly Pearl yatangaje ko yasibye kuri Youtube indirimbo zitajyanye n'agakiza yakiriye Magaly yavuze ko ashaka kugaragaza ko atandukanye n'umuntu yahoze ari we Magaly avuga ko yasibye amafoto ye agaragaza ikimero kuri Instagram kuko atajyanye n'umukobwa w'Imana

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUKUNZI' YA MAGALY

 ">

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO MAGALY YAGIRANYE NA FRANCIS UKINA MURI CITY MAID

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113900/megaly-yasibye-kuri-youtube-indirimbo-zirimo-iyo-yakoranye-na-ice-prince-zitajyanye-nagaki-113900.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)