Ni ikibazo gikora ku buzima rusange bw'Igihugu, binatuma bamwe mu bakobwa bahatana mu marushanwa y'ubwiza, bashyira imbere umushinga wo kwita ku bakobwa babyarira mu ngo.
Benshi mu bakobwa babyarira mu ngo bugarizwa n'ubukene biturutse ku kuba imiryango y'abo ibatererana ndetse n'abagabo babateye inda bakabihakana.
Hari n'abakobwa bahatirwa gushakwa n'ababateye inda, bagera mu rugo urushako rukagurumuna.
Mu turere tumwe na tumwe, hari imiryango itemerera umukobwa kuvuga umugabo wamuteye inda- Ibintu bituma ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigenda rifata indi ntera.
Mu 2019 Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko umubare w'abangavu babyara imburagihe wavuye ku bana 17,337 mu 2017 ugera ku bana 19,832.
Iyi Minisiteri igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka wa 2019, hari hamaze kuvuka impinja zirenga ibihumbi 78 zabyawe n'abangavu
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko mu mwaka umwe gusa (Nyakanga 2017-Kamena 2018) bwakiriye dosiye 2,996 z'abana basambanyijwe.
Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo yabwiye INYARWANDA ko ikibazo cy'abangavu baterwa kizacogora igihe ababyeyi bazumva ko uretse kuganiriza abakobwa uko bakwiye kwitwara n'abahungu bibareba.
Avuga ati 'Ndumva tugomba kuganiriza abahungu, nibyo. Kubera ko nibo badutera inda, yego! Tugomba kubaganiriza ibyo mugenda muganiriza [ababyeyi] abakobwa ngo bambara gutya ntibambare gutya cyangwa gutya nta na kimwe mubwira abahungu ni nkaho inda tuzitera amasomo yose muhereza abakobwa mugende muyahe n'abahungu.'
Uyu mugore avuga ko abahungu bagira ibishuko byinshi bica intege umukobwa akisanga ari mu mutego adashobora gusimbuka. Atanga urugero rw'uumusore ashobora kurihira amashuri umukobwa ariko agambiriye kumusambanya. Ati 'Kubera iki mubashuka?"
Muri Werurwe 2021, hasohotse filime yiswe 'Umurage' Malaika Uwamahoro yakinnyemo ishingiye ku nkuru mpamo y'umwana w'umukobwa witwa Mushimiyimana Aline watewe inda afite imyaka 12 y'amavuko ubuzima bukamusharirira.
Iyi filime yakinwe ku buzima bwa Aline Mushimiyimana wo muri Rukira mu Ntara y'Uburasirazuba, yayobowe na Michael Rothermel wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika abifashijwe n'ikigo gitunganya filime cyitwa Ingoma Films.
Malaika avuga ko yagize amahirwe yo kuganira n'uyu mwana w'umukobwa amubwira uko byagenze kugira ngo umusore amutere inda.
Ngo uyu mukobwa yamubwiye ko umusore yamuteye inda ntiyongera kumuvugisha amwicaho aramutererana kuva atwite kugeza abyaye.
Aha niho Malaika Uwamahoro ahera avuga ko abagabo n'abasore bakwiye kudagirwa ba nibindeba muri iki kibazo cy'abangabu baterwa inda. Ati "... Kuko nibo badushyira mu bibazo bakanadutererana. Ikibazo ni ku bahungu 100%.'
Mu Ukwakira 2020, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yabwiye RBA ko kuba umubare w'abakurikiranywaho icyaha cyo gutera inda abangavu ukiri hasi, biterwa ahanini no guhishirana bishingiye ku bwumvikane buba bwabayeho.
Yavuze ati 'N'undi muco twita ko ari n'umuco mubi, ni umuco wo kunga. Aho usanga imiryango yifata, bakunga umuryango w'uwasambanyijwe n'uwasambanyije. Ndetse hamwe na hamwe ugasanga uwasambanyijwe bamwijeje ibintu runaka, bati tuzagufasha, umwana tuzamurera kandi tuzagusubiza ku ishuri. Icyo gihe rero icyo cyaha gitambuka kidahanwe.
Avuga ko ntawe ukwiye guhishira uwakoze iki cyaha. Ati 'Ugize amahirwe icyo kintu cyacika muri karitsiye yawe kuko n'abana bawe ubwawe bishobora kubageraho."
"Rero duhaguruke twese twumve ko bibabaje, twumve umutwaro urimo n'ingaruka zirimo. Nk'abantu bakunda igihugu, niba wumva ukunda Igihugu haguruka utange amakuru ugire uruhare mu kurwanya iki kintu cyo gusambanya abana.'
Inkuru bifitanye isano: Twamusuye! Intangiriro y'ubuhanzi bwe n'urukundo rwe na Christian Kayiteshonga: Ikiganiro na Malaika wamamaye mu mivugo Malaika yavuze ko ababyeyi bakwiye gushyira imbaraga mu kuganiriza abahungu kuko ari bo batera inda abakobwaÂ
Malaika avuga ko abahungu batega imitego abakobwa bakisanga badashobora kuyisumbuka