Manzi Thierry yatandukanye n'ikipe ye asanga Mangwende muri Maroc #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori muri Georgia, Manzi Thierry yamaze gutandukana n'iyi kipe yerekeza muri Maroc mu ikipe ya FAR Rabat.

Muri Nyakanga 2021 nibwo uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi wari usanzwe ari kapiteni wa APR FC yerekeje muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Georgia.

Iminsi ya mbere yagiye abona umwanya wo gukina ariko uko iminsi yashiraga niko yagendaga awutakaza yisanga ari umusimbura.

Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc isanzwe ikinamo myugariro w'umunyarwanda, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yatangaje ko yamaze gusinyisha Manzi Thierry.

Amakuru avuga ko yasinye imyaka 3 aho yatanzweho miliyoni 200 z'amafaranga y'u Rwanda.

FAR Rabat yamaze gutangaza Manzi Thierry nk'umukinnyi wayo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manzi-thierry-yatandukanye-n-ikipe-ye-asanga-mangwende-muri-maroc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)