Marina watangiranye imbaraga nyinshi mu 2022,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Villa ni indirimbo imaze amasaha macye isohotse mu buryo bw'amashusho nyuma y'iminsi igera ku munani asohoye mu buryo bw'amajwi indirimbo eshatu. Mu kiganiro Marina yahaye InyaRwanda, yavuze ko uyu ari umwaka w'ibikorwa kuri we nk'uko byatangiye cyane cyane mu mboni z'abakurikirana imyidagaduro unarebeye ku ndirimbo yari amaze igihe akorana n'abandi bahanzi.

Yagize ati: ''Yego nkomeje gushimira abantu badahwema kungaragariza urukundo banyereka ko bakunda ibyo nkora nibakomeze bashyigikire umuziki nyarwanda muri rusange. Icyo nababwira ni uko uyu mwaka ari uw'ibikorwa gusa kandi abantu bakunda Marina ndabizi ko batazicwa n'irungu.''

Marina yasohoye amashusho ya Villa imwe mu ndirimbo eshatu ze aherutse gusohora

Marina ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe muri iki gihe ndetse indirimbo aririmbye biragoye kubona itakiriwe neza mu bakunzi be ndetse by'umwihariko abakunda umuziki nyarwanda.

Muri iyi ndirimbo ye Villa, Marina aba aririmba ubona ko ahamagarira abantu kuza mu bwami bwe bakibagirwa ibibariza kuko nta kintu na kimwe bahaburira ku buryo baza bakishimira muri iyo Villa aba aririmba.

Iyi ndirimbo uhereye ku mashusho yayo ubona ko yitaweho ndetse n'abantu bayigaragaramo mu batekerejweho ni bamwe mu bakunzwe mu myidagaduro uhereye kuri Fatakumavuta, Phil Peter n'abandi.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO VILLA YA MARINA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113364/marina-watangiranye-imbaraga-nyinshi-mu-2022-yasohoye-amashusho-yindirimbo-villa-video-113364.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)