Marina yinjiye mu 2022 asohora indirimbo esha... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Mutarama 2022, nibwo Marina yasohoye indirimbo eshatu 'Tuza', 'Villa' ndetse na 'Koroga'.

Umuyobozi w'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane, Mupende Ramadhan [Bad Rama] yabwiye INYARWANDA ko izi ndirimbo zakabaye zarasohotse mu 2021 ariko zitinda biturutse ku kuba uyu muhanzikazi hari imishinga y'indirimbo afitanye n'abandi yabanje gukoraho.

Uyu mushoramari ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe, avuga ko bageze ku mwanzuro wo gusohora izi ndirimbo mu ntangiriro za 2022 mu rwego rwo kwifuriza abantu umwaka mushya muhire.

Ati 'Izi ndirimbo zagombaga gusohoka mu mwaka wa 2021 ariko kubera guhinduka nko gukorana n'abandi bahanzi n'ibindi bigatuma zibashaka gusigara. Rero dufata umwanzuro wo kuzitanga ku mwaka zigasoza umwaka zitangira undi.'

Bad Rama avuga ko amashusho y'indirimbo 'Villa' ari yo bazabanza gusohora kuko yamaze gukorwa.

Mu 2021, Marina yashyize imbaraga mu gukorana indirimbo n'abandi bahanzi aho ijwi rye ryumvikana mu ndirimbo nka 'Bimpame' yakoranye na Dj Phil Peter, 'Urugo ruhire' yakoranye na Yvan Muzik bavuzwe mu rukundo n'izindi zakunzwe mu buryo bukomeye.

Uyu muhanzikazi kandi yaririmbye mu iserukiramuco rya 'Iwacu Muzika' ryabereye kuri Televiziyo y'u Rwanda mu rwego rwo guhangana na Covid-19.

Ni umwaka kandi wasize uyu mukobwa w'i Rwamagana asinye amasezerano ya mbere yo kwamamaza ikigo cy'ubucuruzi.


Umuhanzikazi Marina yasohoye indirimbo eshatu mu rwego rwo kwifuriza abakunzi be umwaka mushya wa 2022 

Izi ndirimbo eshatu zatinze gusohoka bitewe n'imishinga y'indirimbo Marina yakoranye n'abandi bahanzi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TUZA' YA MARINA

">
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'VILLA' YA MARINA

">
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KOROGA' YA MARINA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113099/marina-yinjiye-mu-2022-asohora-indirimbo-eshatu-zatindijwe-no-gukorana-nabandi-113099.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)