Marshall Mampa yavuze ko Producer Fizzi yakatiwe burundu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Marshall Mampa uherutse gufungurwa, yavuze ko Producer wamenyekanye mu gutunganya indirimbo z'abahanzi batandukanye, Fizzi yakatiwe burundu kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu muraperi wafunguwe tariki ya 30 Ukuboza 2021, akaba yari afunzwe azira gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine cyizwi nka Mugo mu kinyarwanda, yavuze ko kwiyakira akemera gufungwa imyaka 4 yabitewe no kumva ko hari abakatiwe imyaka myinshi kumurusha barimo na Fizzi wakatiwe burundu.

Aganira na Big Town TV, yagize ati "Numvaga ko ntazayirangiza iyo myaka, naranajuriye, njuriye barambwira bati ihanganire ibihano musaza, uburoko ni ubwo, abandi barabaha imyaka 25, abantu babakatiye imyaka myinshi, Fizzi uramuzi producer akatiye burundu kubera ibyo bintu.'

Muri 2018 nibwo Fizzi yatawe muri yombi ari kumwe n'abandi bantu 11 bose bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, icyo gihe Fizzi yemeye ko yabaye imbata y'ikiyobyabwenge cya Heroine.

Fizzi yakatiwe burundu kubera gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine
Marshall Mampa ni we wavuze ko Fizzi yakatiwe burundu



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/marshall-mampa-yavuze-ko-producer-fizzi-yakatiwe-burundu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)