Menya ibintu bibi ukwiye kwirinda gukora nyuma yo gufata amafunguro ya nijoro. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amakosa atanu ukwiriye kwirinda gukora mu gihe umaze kurya amafunguro ya nijoro.

1.Ntukwiriye guhita ujya mu bwogero

Iyo umaze kurya ukwiriye kwicara, ukaruhuka ugafata akanya kawe ukabanza wareka igogorwa rigakorwa neza cyane. Igogora ni ryo rigeza amafunguro mu mubiri kandi iki gikorwa gisaba ngo amaraso abe atembera neza. Kuba warangiza kurya rero ugahita ujya mu bwogero, byangiza iki gikorwa cyane.

2.Kujya kuryama ako kanya urangije kurya

Uyu muco si mwiza, gusa ni ikintu gikorwa n'abatari bake kuri iyi si. Ntabwo ari byiza kujya kuryama ukirangiza gufata amafunguro yawe ya nijoro.

3.Kunywa icyayi

Kunywa icyayi mu mafunguro ya nijoro bituma ubutare buri mu mubiri wawe bugabanuka. Ubutare ni ingenzi cyane ku mubiri.

4.Kurya imbuto nyuma yo kurya

Hari umuhanga wigeze avuga ngo 'Uburyohe nyuma y'amafunguro'. Ubwo uhise utekereza iki? Bavuga ko ari byiza gufata imbuto nyuma yo kurya mu masaha asanzwe ariko se kuki ku mafunguro ya nijoro ari bibi? Imbuto zifata amasaha make kugira ngo zikorerwe igogorwa ugereranyije n'andi mafunguro. Kuzifata rero nijoro bishobora kubera akazi gakomeye igifu cyawe.

5.Kunywa amazi akonje nyuma yo kurya

Amazi akonje akamura imyunyungugu mu biryo bigatuma bigorana kubikorera igogora. Niba ushaka kuza kuryama kare, shyiramo umwanya munini ubone unywe amazi.



Source : https://yegob.rw/menya-ibintu-bibi-ukwiye-kwirinda-gukora-nyuma-yo-gufata-amafunguro-ya-nijoro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)