Menya impamvu ikomeye ituma abakobwa b'ibizungerezi batinda kubona abagabo babarongora. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubuga the modernman rutanga zimwe mu mpamvu zituma abakobwa beza ku maso badapfa kubona abagabo bahita bashyingiranwa nabo .Muri zo twavuga:

1.Abasore benshi baba ibigwari bagatinya kubegera

Kuba abasore benshi batekereza ko abakobwa bose beza baba baragenewe abasore b'abakire, birababangamira bigatuma batabegera bigafatwa nk'ubugwari. Aba bakobwa hari aho bagera bagatekereza ko abasore batabizera.

2.Kwiyemera, kubahuka no kubura ubumenyi

Iyi ngingo ntuyitiranye n'iyo twavuze haruguru. Abakobwa beza benshi ntabwo baba bazi gukora imirimo ikomeye cyane cyane iyo mu rugo kubera kwanga kwica inzara zabo cyangwa uko bagaragara inyuma. Abasore benshi bikundira abakobwa bazi akazi batirata, ibi rero byima amahirwe abakobwa bitwa ko ari beza ku isura.

3.Abakobwa beza benshi babura ikintu cyo kwiyubaha n'imico myiza

Iyi ngingo uyumve neza. Nta muntu numwe ishingiyeho, turayivuga muri rusange. Uzasanga abakobwa beza bamwe na bamwe babona abo babana ariko bidateye kabiri bagahita bagarurwa mu rugo. Abakobwa benshi bagirwa beza n'ibyo bisize bigatuma abagabo babegereye babibeshyaho nk'uko tubikesha ikinyamakuru Opera News.

4.Bagorwa no guhitamo bakagira ibyo bagenderaho bigoranye cyane

Abakobwa beza usanga bafite ibyo bagenderaho n'ibyo bibandaho mu gihe bagiye kwemerera umusore ubegereye, bigatuma ababashaka batababona n'abo bakabura abo bifuza. Kugira ibigenderwaho byinshi kandi biremereye bituma baguma bari bonyine by'igihe kirekire.

Abakobwa beza ku isura akenshi baba bifuza abagabo b'abakire by'umwihariko abafite imodoka cyangwa imyenda myiza n'inkweto zihenze, bigatuma baguma iwabo kubera kubabura, iyo bababonye ntibatindana kubera ko nta rukundo ruba ruri muri bo.



Source : https://yegob.rw/menya-impamvu-ikomeye-ituma-abakobwa-bibizungerezi-batinda-kubona-abagabo-babarongora/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)