Minisitiri Biruta yakiriye mugenzi we wa Somalia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bayobozi ibiganiro byabo bikaba byibanze ku kurushaho gushimangira umubano n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

Minisitiri Biruta kandi yakiriye Ambasaderi (Ambassador) mushya w'igihugu cya Libya, Ibrahim Sidi Ibrahim Matar, wamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira iguhugu cye mu Rwanda.

Minisitiri Biruta yakiriye impapuro za Amb mushya wa Misiri mu Rwanda
Minisitiri Biruta yakiriye impapuro za Amb mushya wa Misiri mu Rwanda

Mu muhango wo kurahirira imirimo ye mishya wabereye i Tripoli mu gitondo cyo ku wa 27 Ukuboza 2021, Ibrahim Sidi Ibrahim Matari yabwiwe ko inshingano zo guhagararira Libya mu mahanga ari ugutanga umusanzu mu gushimangira umubano n'igihugu yoherejwemo, ndetse no kwita ku nyungu za Libya, hamwe no gukorera Abanyalibiya baba muri icyo gihugu.

Ku ruhande rwa Ibirahim Sidi Ibrahim Matar, yiyemeje kuzarushaho guhagararira Libya mu mahanga, ashimangira ko bashishikajwe no guteza imbere umubano wa Libya n'igihugu ashinzwe.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-biruta-yakiriye-mugenzi-we-wa-somalia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)