Minisitiri Biruta yashimye uruhare rwa EU muri gahunda yo gukorera inkingo mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mutarama 2022, mu biganiro byayobowe na Ambasaderi uhagarariye EU mu Rwanda, Nicola Bellomo.

Ni ibiganiro byitabiriwe n'abagize Guverinoma barimo Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène n'abandi.

Minisitiri Biruta yavuze ko kuva mu 2019, ubwo ibiganiro nk'ibi biherutse kubaho, hari impinduka nyinshi zabaye mu Isi ariko ubufatanye bw'u Rwanda na EU bugakomeza kuba bwiza.

Ati 'Ubufatanye bw'u Rwanda na EU bwakomeje kugira imbaraga by'umwihariko muri ibi bihe by'icyorezo cya Covid-19, kandi dukeneye gukomeza gukorana bya hafi kugira ngo tubashe kugitsinda.'

Yakomeje agira ati 'Dushimira ubufasha twahawe na EU kuva iki cyorezo cyatangira burimo ubw'inkingo ariko n'uruhare rwa EU mu rugendo u Rwanda rwatangiye rwo gutangiza uruganda rukora imiti n'inkingo.'

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwatangiye ishyirwa mu bikorwa ry'icyerekezo 2050 na gahunda yo kwihutisha iterambere rirambye, NST1, kandi ibyo byose rubifashwamo n'abafatanyabikorwa barimo na EU.

Ati 'Twizeye gukomeza gukorana n'itsinda ry'u Burayi mu nzego zirimo uburezi, kongerera ubumenyi no guhangira imirimo urubyiruko, guteza imbere ubuhinzi, imiyoborere no guteza imbere urwego rw'abikorera.'

Ibiganiro bihuza u Rwanda na EU byagarutse ku nyungu ziri mu mikoranire hagati y'impande zombi ndetse n'uburyo bwo gukomeza kwagura umubano.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro byahuje u Rwanda na EU
Ibiganiro bihuza u Rwanda na EU byibanze ku ngingo zirimo ubufatanye mu guhashya Covid-19
Minisitiri Biruta na Ambasaderi Nicola Bellomo bemeranyije ko EU n'u Rwanda bizakomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr. Biruta Vincent, yashimye umusanzu wa EU muri gahunda y'u Rwanda yo gukorera inkingo n'imiti mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-biruta-yashimye-uruhare-rwa-eu-muri-gahunda-yo-gukorera-inkingo-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)