Mu gihe habura amasaha macye ngo uru rugendo rutangire, abategura Miss Rwanda batangaje ko akanama Nkemurampaka kazifashishwa mu majonjora (Auditions) kagizwe na Miss Mutesi Jolly, Everlyne Umurerwa n'Umunyamakuru James Munyaneza wa The New Times.
Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda ni Umuyobozi Wungirije w'irushanwa rya Miss East Africa aho afite 49% by'imigabane muri iri rushanwa.
Benshi bahuriza ku kuba Miss Jolly ari umukobwa w'umunyabwenge, uvuga macye kandi akagira igitsure.
Amateka azakomeza kumuvuga nka Nyampinga wa mbere wafashe ibendera ry'u Rwanda akarijyana ku ruhando mpuzampahanga mu irushanwa rya Nyampinga w'Isi [Miss World] mu 2016.
Nyuma y'uko atanze ikamba, Miss Jolly yagumye mu Rwanda ahakomereza ibikorwa bye bya buri munsi harimo amasomo, n'ibiganiro yise 'Inter-Generation Dialogue'.
Miss Mutesi ajya acishamo agasohoka hanze y'u Rwanda agatembera akagaruka., akunze gutemberera mu Mujyi wa Dubai.
Uyu mukobwa anabitse igikombe cy'umugore/umukobwa uvuga rikijyana (Female celebrity influencer of 2019).
Evelyne Umurerwa washyizwe mu Kanama Nkemurampaka afite uburambe bw'imyaka 20 mu itangazamakuru.
Avuga amakuru, ndetse azwi cyane mu kiganiro cyitwa "Tinyuka Urashoboye" gitambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda cyahariwe abagore bafite ibikorwa byagutse bagezeho, yagiye atumira na ba Nyampinga b'igihugu mu gusangiza ibitekerezo byabo abantu batandukanye bagikurikira.
Mu 2018, yegukanye igihembo cy'umunyamakurukazi w'umwaka [Best Female Journalist of the Year Award].
James Munyaneza ni umunyamakuru umaze imyaka irenga 20 mu mwuga. Yifashishijwe mu bihe bitandukanye na Miss Rwanda guhitamo umukobwa wegukana ikamba.
Muri iki gihe ni umwanditsi Mukuru w'Ikinyamakuru The New Times. Ni ku nshuro ya kane abaye umukemurampaka muri Miss Rwanda.
Miss Mutesi Jolly asanzwe yifashishwa cyane mu guhitamo umukobwa wambikwa ikamba
Evelyne Umurerwa azwi cyane kuri Televiziyo y'u Rwanda
James Munyaneza uri mu kanama ni umunyamakuru wa The New Times