Miss Rwanda: Imishinga yabakobwa 10 bamaze k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakobwa bamaze gutambuka bakaba bagiye batanga ibisobanuro binyuranye imbere y'Akanama Nkemurampaka. Uwabimburiye  abandi ni Fundi Uwera Jeanne, aho umushinga we ari uw'isuku, aho asanga mu ntara idahagije ugereranyije no mu  mujyi wa Kigali.

Uwitwa Isaro Nadia asanga we ubufatanye bw'abagore n'abagabo ari ishingiro ry'ibyiza ariko umushinga we ukaba ari uwo gukangurira abantu kugira umuco gusoma. Abarimo Jolly na Evelyne bamubwiye kongera bamubwira Yego, naho James amubwira Oya.

Isimbi Alia  we yifuza kunoza isuku yibanda ku kuzana utunoza suku twajya twifashishwa n'abagenzi bagenda kuri moto, kuko asanga udutambaro dushobora kongera umwanda bitewe n'uko hari n'abamotari batiza abagenzi.

Naho uwitwa  Nshuti Divine Muheto we, afite umushinga wo gushishikariza abanyarwanda kwizigamira n'iyo cyaba igiceri kimwe cyaba gihagije kugira ngo babashe kuba bagira icyo bigezaho cyane abari n'abategarugori.

Agasaro Sharon yifuza gukemura ikibazo cy'abana bagwingira bari munsi y'imyaka itanu, abinyujije mu gushishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi anahabwa Yego ebyiri na Oya imwe. 

Isimbi Umutoni Nadege yahawe Oya kubera kutabasha gusobanura ibyo yifuza gukora, asabwa kujya kubitunganya ubutaha akazaba yazongera kugerageza.

Ishimwe Violette yahawe Oya nyuma yo kutabasha kumenya kwisobanura, Irumva Elodia yifuza kubyaza umusaruro imyanda yo mu ngo ikajya ibyazwamo ifumbire yafasha kuzamura ubuhinzi. Yahawe Oya ebyiri na Yego imwe na James.

Fundi Uwera Jeanne


Keza Maolithia

Uwantege Peggy

Isaro Nadia

Isimbi Alia


Nshuti Divine Muheto

Gasaro Rugema Shalon

Isimbi Umutoni Nadege

Ishimwe Violette

Irumva Eladie



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113995/miss-rwanda-imishinga-yabakobwa-10-bamaze-kwiyerekana-amafoto-113995.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)