Miss Uwicyeza Pamella yishimiye impano yohererejwe n'Umuhanzi The Ben #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi telefoni igezweho ya iPhone 13pro yohererejwe uyu mukobwa ukundana na The Ben ni impano y'umunsi mukuru w'amavuko uyu mukobwa yitegura kwizihiza.

Mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Uwicyeza Pamella yashimiye umukunzi we ku bw'impano idasanzwe, agira ati 'Iyi mpano yaturutse ku nshuti yanjye (Fiancé), birandenga nkumva ntagukwiriye mukundwa'.

Miss Uwicyeza Pamella yakundanye igihe kirekire mu ibanga n'uyu muhanzi, abantu batangira kubihwihwisa ariko aba bombi bakabihakana.

Ubwo The Ben yazaga mu Rwanda avuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika nibwo amafoto yagiye agaragara bari kumwe ndetse banabwirana amagambo y'urukundo.

The Ben aherutse kwambika impeta Pamella
The Ben aherutse kwambika impeta Pamella

Baje kubishyira ku karubanda ubwo bagaragaraga basohokanye hanze y'u Rwanda bibereye ku kirwa rwagati mu Nyanja ndetse bakura abantu mu rujijo bemera ko bakundana ndetse bitegura kuzarushingana.

Muri iyi minsi bagaragaza ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye, gusa ntibaratangaza igihe bazakorera ubukwe bwabo.




Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/miss-uwicyeza-pamella-yishimiye-impano-yohererejwe-n-umuhanzi-the-ben

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)