Mozambique : Ingabo z'u Rwanda zongeye gukora igitangaza zivugana ibyihebe zinafata ibikoresho byinshi birimo intwaro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru aturuka muri Mozambique, avuga ko umwe mu byihebe byishwe ari Twahili Mwidini ukomoka muri Tanzania, akaba ari umwe mu byihebe byabaga ku Birindiro byitiriwe Sheik Hassan.

Mu mafoto yashyizwe hanze,hagaragaye intwaro n'ibindi bikoresho birimo na mudasobwa, byasanzwe mu birindiro by'ibyo byihebe.

Kuva Ingabo z'u Rwanda zagera i Cabo Delgado, Palma yatangiye kugarukamo amahoro ku buryo n'abaturage basubiye mu byabo buhoro buhoro.

Umuntu ugeze Palma muri iki gihe, asanga ibintu byinshi byarahindutse, kuko ubu abakora ibikorwa by'ubucuruzi bw'ibintu bya ngombwa mu buzima.

Intara ya Cabo Delgado ifite ubuso bungana na 82.625, ukoze imibare wasanga iruta u Rwanda inshuro 3,1. Mu 2017 byabarwaga ko ituwe n'abaturage barenga miliyoni 2,3.

Ni yo yakabaye ikize mu ntara 11 zigize Mozambique kuko ifite umutungo kamere mwinshi wa gaz.

Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n'ibyihebe muri iyi ntara, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 700.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/article/Mozambique-Ingabo-z-u-Rwanda-zongeye-gukora-igitangaza-zivugana-ibyihebe-zinafata-ibikoresho-byinshi-birimo-intwaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)