Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, Imanzi Ltd yasinye amasezerano y'imikoranire na Sosiyete icuruza Internet mu Rwanda, Mango 4G izatanga internet kuva kuri Mr Rwanda kugeza ku muntu uzagira uruhare mu cyiciro cy'amatora.
Aya masezerano yashyizweho umukono n'Umuyobozi wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moses ndetse n'Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri Mango 4G, Uwase Cythia.
Umusore uzegukana ikamba rya Mister Rwanda azahabwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw n'inzu yo kubamo mu gihe cy'umwaka umwe.Â
Azahabwa kandi internet yo gukoresha mu gihe cy'umwaka azahabwa na Mango 4G, ndetse azanahembwa 'smart phone' na Infinix.
Igisonga cya mbere [1st Runner Up] azahabwa internet azakoresha mu mwaka na Mango 4G ahabwe na 'router' imufasha kubona internet.
Igisonga cya kabiri [2nd Runner Up] nawe azahabwa internet azakoresha mu gihe cy'umwaka umwe na 'router'.
Umusore ukunzwe mu irushanwa [Mister Popularity] azahembwa internet y'umwaka ndetse na 'Smart Phone' izatangwa na Infinix.
Umuyobozi wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moses yabwiye INYARWANDA ko mu rwego rwo kwagura iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya mbere bahisemo ko bazajya bahemba abantu batatu barushije abandi gutora abasore bazaba bahatana mu cyiciro cy'amatora.
Buri Cyumweru bazajya bahemba abantu batatu bahize abandi gutora mu matora yo kuri internet, aho buri umwe azajya ahembwa internet ya 100 GB mu gihe cy'amezi atatu.
Buri Cyumweru kandi bazajya bahemba abantu batatu barushije abandi gutora banyuze ku butumwa bugufi (SMS). Buri umwe azajya ahabwa telefoni Akeza Smart Phone ndetse na internet y'umwaka wose wongeyeho 10GB.Â
Umuyobozi wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moses [Uri iburyo] n'Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri Mango 4G, Uwase Cythia basinye amasezerano y'imikoranire Â
Sosiyete icuruza Internet mu Rwanda, Mango 4G izatanga internet kuva kuri Mr Rwanda kugeza ku bazajya bahiga abandi mu gutora abasore