Mu mezi atagera kuri atatu, inzu iherereye ku Kimihurura ifashwe inshuro ebyiri ikekwaho kwiba amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nzu ya Masozera yaherukaga gufatwa yiba amashanyarazi mu Kwakira 2021, icyo gihe nyirayo yishyuye amande ateganywa n'itegeko (miliyoni 1 ku nzu yo guturamo) ariko asigara yishyura amafaranga y'umuriro yibye kugeza kuri iyi tariki yari atararangiza kwishyura ayo mafranga.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2021 iyi nzu yongeye gufatirwa mu cyuho yiba amashanyarazi gusa nyiri inzu ntiyari ahari ahubwo hari uwo babana witwa Polisi Serge wahise anashyikirizwa RIB Kimihurura ngo abisobanure mu gihe nyiri inzu Masozera agishakishwa.

Uyu wafashwe yavuze ko atazi uburyo kwiba umuriro byakozwe ahubwo byabazwa nyiri inzu, gusa akemeza ko yari azi neza ko bakoresha umuriro batishyura.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y'ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi ndetse ashishikariza abaturage gukomeza gukorana na REG n'inzego z'umutekano kuranga izi nkozi z'ibibi cyane cyane ko kwiba amashanyarazi bimunga ubukungu bw'igihugu.

Uwabanaga na nyiri inzu ni we wabashije kuboneka ahita ashyikirizwa inzego zishinzwe kubikurikirana
Uwabanaga na nyiri inzu ni we wabashije kuboneka ahita ashyikirizwa inzego zishinzwe kubikurikirana

Karegeya avuga ko nubwo uyu ukekwa afashwe ku nshuro ya kabiri mu gihe gito kandi yaherukaga gutanga amande ya miliyoni 1, no kuri iyi nshuro azongera agatanga andi mande ya miliyoni ndetse akishyura n'umuriro wose yibye ushyizeho n'uwa mbere yari atararangiza kwishyura.

Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry'igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

Ati 'REG ifatangiye n'inzego z'umutekano n'abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by'abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z'iterambere ry'igihugu. Turasaba abaturage kubyirinda ndetse no kudutungira agatoki aho babikeka kugira ngo tubirwanye'.

Iyi nzu yongeye gufatirwa mu bujura bw
Iyi nzu yongeye gufatirwa mu bujura bw'umuriro w'amashanyarazi mu gihe ba nyirayo bari baherutse guhanirwa iki cyaha

Kwiba amashanyarazi kandi ni icyaha gihanwa n'itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mu-mezi-atagera-kuri-atatu-inzu-iherereye-ku-kimihurura-ifashwe-inshuro-ebyiri-ikekwaho-kwiba-amashanyarazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)