Mu minsi itatu gusa RIB yafashe abantu 50 basambanyije abana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa ni umusaruro wa gahunda ya RIB igamije gukumira no kurwanya ibyaha byibasira abana birimo no kubasambanya. Yakozwe by'umwihariko hagati ya tariki 29 Ukuboza 2021 n'iya 1 Mutarama 2022.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko icyaha cyo gusambanya abana nta muntu ukwiye kugikerensa ndetse inzego z'ibanze n'abaturage bakwiriye gutanga umusanzu wabo mu kukirandura burundu.

Yagize ati 'RIB irasaba abantu kugumya gufatanya na yo bayiha makuru. Iki cyaha cyo gusambanya abana nta muntu ukwiye kukireberera, abayobozi b'ibanze nibadufashe, iki cyaha si icyo kwihanganira. U Rwanda rukeneye urubyiruko ruzima.'

Yakomeje avuga ko igikorwa cyo gushaka no guta muri yombi abakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana kizakomereza no mu tundi turere twose tw'igihugu.

RIB yihaye gahunda yo guca burundu iyi ngeso ikomeje kwiyongera cyo kimwe no kurwanya ibyaha bitandukanye bikorerwa abana.

Raporo RIB iherutse gushyira hanze yo kuva mu 2018 kugera mu 2021 yagaragaje ko ibyaha byo gusambanya abana byazamutseho 55% , ndetse abibasirwa cyane bakaba abakobwa kuko mu birego 13.646 byakiriwe muri icyo gihe 97.1% ari iby'abakobwa basambanyijwe.

Hagaragazwa kandi ko abasambanywa cyane ari abari hagati y'imyaka 14 na 17 mu gihe benshi mu basambanya abana ari urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 24 rw'ingaragu rubashukisha ibintu bitandukanye birimo impano, akazi cyangwa kubabwira ko bazashyingiranwa.

Dr. Murangira avuga ko kugira ngo ibi byaha bicike hagomba kongerwa inyigisho z'ubuzima bw'imyororokere ku bana n'abakuru ariko bikajyana no guhana abakoze ibyo byaha kugira ngo bibere isomo abandi batekereza kubikora.

Abafashwe bo muri Gicumbi bacumbikiwe kuri sitasiyo za RIB zitandukanye harimo iya Byumba, Cyumba, Rutare na Bukure mu gihe iperereza rikiri gukorwa ngo dosiye zabo zitunganywe zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Abasambanyije abana bakabatera inda bazafatwa ibizamini by'isanomuzi (DNA) cyo kimwe n'abana babyaye ndetse n'ababyeyi babo, kuko mu bafashwe hari abateye inda 42 bamaze kubyara harimo umunani bo bagitwite.

Ingingo ya Kane y'Itegeko nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina aba akoze icyaha. Ibyo bikorwa birimo gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k'umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw'umubiri w'umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy'umwana no gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w'umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ikibazo cy'abana basambanywa n'abaterwa inda kiri mu bihangayikishije igihugu ari na yo mpamvu RIB yacyinjiyemo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-minsi-itatu-gusa-rib-yafashe-abantu-50-basambanyije-abana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)