Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo gushimisha ba mukerarugendo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RDB itangaza ko iyi Hot Air Balloon isanzwe iba irimo umwuka igatembera mu kirere, izajya ibasha gutwara abantu bari hagati ya bane na batandatu ikabasha kuzamuka mu butumburuke buri hagati ya Metero 100 na Metero 1 000.

Ubu buryo bwatangijwe ku bufatanye n'Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) n'Ubuyobozi bwa Pariki y'Igihugu y'Akagera, Akagera Management Company.

Royal Balloon Rwanda izaba ikoresha imipira ibasha kureremba mu kirere kubera ko haba harimo umwuka ugenda ushyushywa n'imashini yabugenewe, ishobora kugendamo hagati y'abantu bane kugeza kuri batandatu. Mu bijyanye n'ubugenge, umwuka ushyushye ujya hejuru y'ukonje, ari nayo mpamvu iyi mipira ibasha kuzamuka.

Izi 'balloons' zishobora kuzamuka mu kirere ku butumburuke buri hagati ya metero ijana na metero 1000, ni ukuvuga kilometero imwe hejuru ya pariki.

Ni uburyo bushobora gutuma abantu barushaho kuryoherwa n'ibyoza bitatse Pariki y'Igihugu y'Akagera, ibonekamo inyamaswa eshanu zikomeye muri Afuruka (Big Five), ni ukuvuga Inzovu, Inkura, Intare, Ingwe n'Imbogo.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko bishimiye gufatanya na Royal Balloon Rwanda mu kongera ibishobora gukurura ba mukerarugendo mu Rwanda.

Ati 'Twiyemeje gukomeza kubaka ubufatanye bushya no korohereza ishoramari mu rwego rw'ubukerarugendo, kugira ngo tubashe guhaza ibyifuzo by'abadusura ari nako bitanga umusanzu urambye mu kubungabunga ibidukikije.'

Umuyobozi wa Pariki y'Igihugu y'Akagera, Ladis Ndahiriwe avuga ko iyi Hot Air Balloon izatuma abasura iyi Pariki barushaho kuyishimira no kureba ubwiza bwayo n'imirambi yayo kandi bikazagira uruhare mu gukomeza kubungabunga iyi pariki.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mu-Rwanda-hatangijwe-uburyo-bushya-bwo-gushimisha-ba-mukerarugendo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)