Hashize igihe tubagejejeho inkuru y'abaturage binubira ko bapfusha ababo bagakora ingendo ndende bajya gushaka aho bashyingura ndetse bamwe bakajya gushyingura mu irimbi rusanjye rya Gihuma. Bavuga ko iri ryamaze kuzura. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bugiye gushaka umuti abantu bakabona aho bashyingura ababo bidasabye kubungira amarimbi.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Bizimana Eric yabwiye intyoza ko iki kibazo cyari kibabaje bityo kikaba kigiye kubonerwa umuti bagakomeza gukoresha irimbi rya Munyinya kuko bamaze kuhagura ubutaka bw'abaturage bari baturiye iri rimbi.
Yagize ati' Iki kibazo koko cyari kibabaje kuko kubona abantu bakora urugendo rurerure bajya gushaka aho bashyingura byari bibabaje, ariko mu gihe cya vuba turabaha irimbi rusange i Munyinya, ahari harashyizwe irimbi ariko hakaza guhagarikwa. Ubu rero twabonye ubutaka hafi yaryo kugirango ryaguke, ariko hasigaye ibike bikinozwa rigatangira gukoreshwa'.
Akomeza avuga ko kugeza ubu, iby'ibanze byakozwe hasigaye gushyiraho ibiciro bikazakorwa hagendewe ku isura ryakorewe mu marimbi i Kigali, bityo Inama Njyanama y'Umurenge wa Shyogwe ikaba igomba kubyemeza vuba maze bigashyikirizwa Inama Njyanama y'akarere bityo bikoherezwa ku ntara nayo ikabyemeza bigatangira gushyirwa mu ngiro bigatangarizwa abaturage.
Mu bindi yagarutseho, yavuze ko ibi biciro bitazaba bihanitse kubera ko bizaba biri mu byiciro bitandukanye kandi byoroheye abazakenera serivisi z'iri rimbi. Yanavuze ko abadafite ubushobozi bazajya bafashwa nabo bagashyingura ababo bitabye Imana ku buntu kuko nta bushobozi bafite. Yongeyeho ko ritarabona Rwiyemezamirimo uzaricunga ariko ibiciro nibisohorwa nawe ashobora kuzaboneka.
Hashize igihe abaturage batuye mu mirenge igize igice cy'umujyi wa Muhanga bataka kubura amarimbi ndetse hakaba n'ikibanza cyari cyaragenewe iri rimbi, gusa nyuma hakemezwa ko hazashyirwa Hotel y'inyenyeri 5 ikazaba ihuriweho n'uturere dutatu turimo Ruhango, Muhanga na Kamonyi. Ni Hotel yahawe izina rya RMK Hotel igiye gutangira kubakwa i Shyogwe hafi y'urugabano rwa Muhanga na Ruhango.
Kuba akarere ka Muhanga katagiraga irimbi rusange ni kimwe mu bibazo by'ingutu byasizwe n'Inama Njyanama y'aka karere yacyuye igihe yahoraga yizeza abatuye imirenge ya Shyogwe, Cyeza, Nyamabuye na Muhanga kubaha irimbi ariko ntibagire icyo bakora.
Akimana Jean de Dieu
Source : https://www.intyoza.com/muhanga-bagiye-kongera-gushyingura-i-munyinya-nkirimbi-rusange-ryakarere/