Mukansanga Salima wakoze amateka muri AFCON2021 yagarutse mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukansanga Salima wakoze amateka yo kuba umugore wa mbere, usifuye imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika mu bagabo,yageze mu Rwanda aho yakiriwe ku kibuga cy'indege n'umunyamabanga w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Mukansanga yagarutse i Kigali nyuma y'iminsi 11 akoze amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino w'Igikombe cya Afurika cy'Abagabo mu irushanwa riri kubera muri Cameroun, aho yayoboye uwo Zimbabwe yatsinzemo Guinée ibitego 2-1 ku wa 18 Mutarama 2022.

Akigera i Kanombe, yavuze ko ari iby'agaciro kuba yarahagarariye abandi bagore, amahirwe yahawe akayabyaza umusaruro.

Ati 'Ni ishema, ni iby'agaciro, ntewe ishema no kuba ndi njyewe Salma kandi ndi Umunyarwanda, kandi ndi umugore. Kuba narahagarariye abandi bagore ni ikintu cy'agaciro, ni amahirwe nahawe kandi nyabyaza umusaruro. Ni amateka, ni ikintu ntazibagirwa mu buzima bwanjye, ndakeka buri Munyarwanda wese azakibuka mu buzima bwe.'

Ubwo Mukansanga yasifuraga umukino wa Guinée na Zimbabwe, yagiye agarukwaho cyane n'Abanyarwanda n'abanyamahanga batandukanye. Yavuze ko byose yabibonye ndetse ashimira abantu bose bamubaye hafi bakamutera ingabo mu bitugu.

Abajijwe intego afite imbere, Mukansanga Salima yavuze ko icyo ahanze amaso ari Igikombe cya Afurika cy'Abagore kizaba mu 2023, yongeraho ko na we afite inzozi zo gusifura Igikombe cy'Isi cy'Abagabo kuko nta kidashoboka.

Ati 'Ntabwo nabigezeho kubera njye, ni Imana yamfashije kubigeraho, nanjye nabigezemo uruhare kuko narakoze cyane. Ntabwo nari nzi ko ibi byose byaba, ariko narabitekereje ko nshobora kuzagera kure hashoboka kuko narabikoreye. Imana yaramfashije ibyo nifuzaga mbigeraho, ndakeka urugendo ruracyari rurerure, iyi ni intangiriro.'

'Hari benshi bagiye bambwira ngo tangira utekereza Igikombe cy'Isi cy'Abagabo, kubera iki se? Ngomba kugitekerezaho, buri musifuzi wese w'umugabo aba afite indoto zo kukigeraho, izo ndoto nanjye ndazifite ariko ikiri imbere yanjye ntezeho amaso ni Igikombe cy'Isi cy'Abagore kizaba mu mwaka utaha muri Nouvelle Zélande. N'ibindi byose bizaza nzabyakira, ngomba kubikorera kandi nditeguye, Imana nibishaka bizangeraho.'

Yasoje ashimira Abanyarwanda bose bamuhaye hafi by'umwihariko abasifuzi babanye kugeza ageze kuri iyi ntambwe yo kuba umugore wa mbere usifuye muri CAN y'Abagabo.







Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mukansanga-salima-wakoze-amateka-muri-afcon2021-yagarutse-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)