Mukansanga yagarutse mu Rwanda nyuma yo gukora amateka muri CAN 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n'Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart hamwe n'abasifuzikazi bagenzi be barimo Umutoni Aline, Murangwa Usenga Sandrine na Umutesi Alice bari bamuzaniye indabo, yakirwa ndetse n'abo mu muryango we.

Mukansanga yavuze ko ari iby'agaciro kuba yarahagarariye abandi bagore, amahirwe yahawe akayabyaza umusaruro. Yashimiye ubuyobozi bw'Igihugu bwamwubatsemo icyizere ari na cyo cyatumye agera aho ageze. Aboneraho no gushimira Abanyarwanda bose bamushyigikiye.

Salima agarutse mu Rwanda nyuma yo gukora amateka yagarutsweho n'bitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye ku Isi nk'umugore wa mbere wasifuye umukino w'Igikombe cya Afurika cy'Abagabo. Uwo mukino wo mu Itsinda B wahuje Guinée na Zimbabwe yawusifuye ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA bwana @HenryMuhireh yakiriye Salima Rhadia MUKANSANGA uvuye muri Cameroon aho yakoreye amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye imikino y'Igikombe cya Afurika.

Ikaze mu rugo Salima. pic.twitter.com/DgJCfNTCSo

â€" Rwanda FA (@FERWAFA) January 29, 2022

🗣️ "I was crying because I say all the effort I made, at least I opened the door."

Salima Mukansanga reflects on making history as the first woman to officiate an AFCON game 💪✨ pic.twitter.com/qvZfrf0l70

â€" Sky Sports Football (@SkyFootball) January 29, 2022




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Mukansanga-yagarutse-mu-Rwanda-nyuma-yo-gukora-amateka-muri-CAN-2021

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)