Iki cyumweru kigamije ahanini guteza imbere iyi mishinga, ikava mu mpapuro igashyirwa mu bikorwa bifitiye inyungu abaturage, birimo kongera umubare w'abakoresha umuriro w'amashanyarazi n'ibicanwa bitangiza ikirere bakagera ku 100% mu 2024.
Cyatangiye kuri uyu wa 31 Mutarama kikazasozwa ku wa 5 Gashyantare 2022. Biteganyijwe ko kizahuza ba nyir'iy'imishinga, abashakashatsi mpuzamahanga na guverinoma kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo by'ibibazo sosiyete Nyarwanda na Afurika muri rusange bihura nabyo.
Umwe mu mishinga yerekanwe, ni uwiswe PV-Grid Power System wakozwe n'abanyeshuri biga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza y'u Rwanda, aho bakoze agakoresho gafasha guhinduranya umuriro w'amashanyarazi n'uw'imirasire y'izuba bidasabye ko umuntu abikora.
Eng. Dushimimana J M Julien yavuze ko igitekerezo cyo gukora aka gakoresho cyaje nyuma yo gusanga abantu benshi banga gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba kuko hari igihe yashiraga bakagorwa no guhita bacana umuriro usanzwe.
Yakomeje ati 'Ibi bishobora kuzatuma abantu bitabira gukoresha umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba, bagatekesha amashanyarazi kuko umuriro uba uhendutse cyane, ndetse bigakemura n'ikibazo cy'umuriro ukunda kugenda wongera ugaruka.'
Uwitwa Hategekimana Bosco uri mu itsinda ry'abanyeshuri bakoze imbabura idasohora umwuka wangiza ikirere, yavuze ko umushinga wabo uzorohereza abaturage gucana.
Yagize ati 'Iyi mbabura ikoresha ibishishwa by'umuceri, igakoresha ibishishwa by'ibitoki, mu gihe cy'isarura abantu bashobora gukoresha ibitiritiri by'ibigori, ndetse ikindi cyiza ni uko ivu cyangwa ibyasigaye umuntu amaze gucana nabyo bishobora gukoreshwa mu kuyicana.'
Iyi mishinga ni imwe muri 15 itanga icyizere yatoranyijwe muri 40, ihabwa ubufashamyumvire n'ubufasha bw'amafaranga kugira ngo irusheho gutera imbere.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Lyambabaje Alexandre, yavuze ko iyi mishinga ifashirizwa mu Kigo cyiswe 'Grid Innovation and Incubation Hub' cyatangijwe na Guverinoma y'u Rwanda ifatanyije na Banki y'Isi.
Ati 'Muri iki kigo ni ahantu uzana igitekerezo ukagira abakuganiriza kugira ngo ukinoze, ukinonosore noneho cya gitekerezo kizavemo igihangano [â¦]. Iki cyumweru rero baraganira ku byagezweho ndetse hazanahembwe bamwe mu bafite ibikorwa by'indashyikirwa muri ubwo bushakashatsi.'
Minisitiri w'uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko guhanga udushya no gukora ubushakashatsi buzana ibisubizo by'abaturage ari kimwe mu nshingano za Kaminuza, bityo ko abarimu n'abanyeshuri bakwiye kubishyiramo imbaraga hagamijwe guteza imbere igihugu n'akarere giherereyemo.
Byitezwe ko iki cyumweru cyiswe GIIH Innovation Week kizarangira hari bimwe mu bibazo u Rwanda rufite mu bijyanye n'ingufu bishakiwe umuti.
Amafoto: Shumbusho Djasiri