Musanze: Abaturage bafite ubutaka bwanyujijwemo kaburimbo ntibahabwe ingurane baratabaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mpunga Jean Damascène uri muri aba baturage, yagize ati "Dufite ikibazo cy'isambu yacu yanyujijwemo umuhanda ujya kuri hoteli ariko nta ngurane twahawe, twandikiye Akarere n'ubuyobozi bw'iriya hoteli ariko nta gisubizo bigeze baduha, turasaba kurenganurwa tugahabwa ingurane."

Uyu mugabo yongeyeho ko atari bo banze ibikorwa by'iterambere mu gace kabo, ariko yongeraho ko mu gihe hari ibyangijwe mu kugera kuri iryo terambere, bikwiye kwishyurwa kugira ngo badasigara mu bukene.

Ati "Ntitwanze ibikorwa by'iterambere ngo turwanye uyu muhanda, ariko nabo bakwiye kuduha n'ingurane y'isambu yacu kuko ni abashoramari bari mu nyungu zabo."

Bamwe mu baturage batuye muri ako gace bavuga ko nta bwumvikane bwabayeho ubwo iyi hoteli yazanaga umuhanda.

Nyirangirimana Elyvanie ati "Maze imyaka 24 mpinga aha hantu, nta muhanda wigezemo, hano habaga akayira k'abahinzi babaga bajya mu mirima yabo gusa kugeza ubwo iyi hoteli yahubakwaga, nta bwumvikane bwabaye mu gushyira umuhanda muri iyi sambu."

Akomeza agira ati "Baraje baturimburira ibishyimbo byari bimaze kuraba, harimo n'imyumbati byose bararimbura baduteza inzara. Tubona ari akarengane kuko no ku nkengero z'uyu muhanda hahinze imigano ku buryo igenda ikura ijya mu murima igafata ahandi hanini kandi nta kintu wahahinga ubu ngo cyere."

Ubwo yabazwaga kuri iki kibazo mu kiganiro n'abanyamakuru, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yemeye ko hari abaturage batahawe ingurane ubwo uyu muhanda wakorwaga ariko avuga ko Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere ry'Imihanda, RTDA, kiri gukurikirana iki kibazo.

Yagize ati "Nibyo koko abaturage banyurije umuhanda mu mirima kugeza uyu munsi ntabwo bari bishyurwa, icyo twavuga ni uko uriya muhanda ntabwo ari uriya mushoramari wawiyubakiye, wubatswe ku nkunga na RTDA. Icyo Akarere kari gukora, ni ubuvugizi n'ibiganiro na RTDA bakaba bari gushaka ubushobozi ngo baze bishyure bariya baturage, ikibazo kirazwi kandi kirimo gushakirwa umuti.'

Ubutaka bwakoreshejwe hubakwa uyu muhanda bungana na metero 120 mu burebure na metero 15 z'ubugari.

Abaturage batuye ahanyujijwe umuhanda wa kaburimbo ntibahabwe ingurane baratabaza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abaturage-bafite-ubutaka-bwanyujijwemo-kaburimbo-ntibahabwe-ingurane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)