Musanze: Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare bamuritse umuco w'ibihugu baturukamo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo munsi ndangamuco wizihizwa hamurikwa imico itandukanye binyuze mu bumenyi bungurana biga amateka n'umuco bya buri gihugu hagamijwe kumenyana no kwisanzuranaho nk'abantu baba bigira hamwe mu gihe cy'umwaka.

Bamwe mu banyeshuri b'abasirikare bari gukurikirana amasomo yabo muri iryo shuri, bemeza ko ari umwanya mwiza ubafasha kurushaho kumenyana no gukorera hamwe kandi binabafasha kurushaho gukora inshingano zabo mu gihe bahuriye mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro.

Lt Col Callixte Migabo, uhagarariye abo banyeshuri, yavuze ko akenshi inyigisho za gisirikare zishingiye ku mateka, indangagaciro n'amahame bityo ko ari ngombwa ko bagira n'igihe cyo kuyasangizanya binyuze mu imurika ry'umuco.

Yagize ati"Imyumvire y'umuco ituma ingabo zibasha guhangana n'ibibazo by'umutekano bigoye nk'igihugu kimwe kitabasha kwikemurira, muri iki gihe bisaba ko abantu bakorera hamwe kandi gukorana neza ni uko baba baziranye babasha no kumenya bimwe mu bigize umuco w'ahandi bikabafasha kugera ku ntego."

"Ubu ingabo z'u Rwanda ziri gukorera henshi muri Afurika, aho tuhahurira n'abandi, iyo tuzi umuco wabo bidufasha no gukorana neza kandi tukawububahira kuko tuba tuzi ngo aba babaho muri ubu buryo tugakorana neza."

Maj Bervyn Gondwe wo mu Ngabo zirwanira ku kirere muri Zambia, yashimiye u Rwanda rwabakiriye agahamya ko ubumenyi n'amasomo bahabwa bizabafasha gukora inshingano zabo neza kandi binabafasha kurushaho kumenyana.

Yagize ati" Mbere ya byose ndabanza gushimira imiyoborere y'u Rwanda na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n'ubuyobozi bw'ingabo. Amasomo duhabwa hano aratwubakamo ubunyamwuga buzadufasha kurangiza inshingano zacu, gusangira imico itandukanye na byo bizadufasha gukorera hamwe tuziranye turusheho kwishimira kwigara kwa Afurika."

Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Didas Ndahiro, yavuze ko umunsi w'umuco uhuriza hamwe uruhurirane rw'imico itandukanye mu bihugu bitandukanye kandi ko ari n'umwanya mwiza wo kurushaho kumenyana nk'abantu baba bigira hamwe.

Yagize ati "Uyu ni umwanya mwiza wo kurushaho kumenyana no gukorera hamwe baziranye, baramurika impano zitandukanye banasangira ubumenyi nk'abantu baba bigira hamwe bizabafasha kubaka ikiraro kibahuza binyuze mu mico itandukanye, kumvikana no gukorera hamwe."

Kuri ubu, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama hari kwigiramo abasirikare 48 bo mu bihugu by' u Rwanda, Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, Sudani y'Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia bafite ipeti rya Major kugeza kuri Lieutenant Cornel barimo Abanyarwanda 31 n'abanyamahanga 17.

Mu byamuritswe n'abanyeshuri bo mu Rwanda harimo n'ibijyanye n'amafunguro
Abanyarwanda bamuritse ibijyanye n'imyubakire ya kera n'ibindi bikorwa nko gusya ku rusyo
Abari bakurikiye igikorwa cyo kumurika umuco uranga ibihugu bifite abasirikare bari mu masomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Nyakinama
Maj Bervyn Gondwe wo mu Ngabo zirwanira ku kirere muri Zambia, yashimiye u Rwanda rwabakiriye agahamya ko ubumenyi n'amasomo bahabwa bizabafasha gukora inshingano zabo neza
Umuyobozi w'Ishuli Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama Brig Gen Didas Ndahiro avuga ko umunsi w'umuco uhuriza hamwe uruhurirane rw'imico itandukanye mu bihugu bitandukanye kandi ko ari n'umwanya mwiza wo kurushaho kumenyana nk'abantu baba bigira hamwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abiga-mu-ishuri-rikuru-rya-gisirikare-bamuritse-umuco-w-ibihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)