Amakuru atangwa n'abakozi b'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, gifite mu nshingano ibikorwa byo kubungabunga pariki n'ubukerarugendo, avuga ko izo mbogo zasohotse muri Pariki mu ijoro ryo ku wa Kabiri zirarwana kugeza zicanye.
Umuyobozi wa Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, Uwingeri Prosper yemeje aya makuru avuga ko ibi byabaye bikunze kubaho kuri izi nyamaswa kandi ko izi zicanye bazishyingura nk'uko amabwiriza abiteganya.
Yagize ati" Nibyo byabaye mu ijoro ryakeye zarwanye zicomekana amahembe kugeza zipfuye, ni ibintu bijya bibaho kuri izi nyamaswa nta kindi cyazishe nizo ziyicaniye. Kuri ubu turi kuzishyingura nk'uko amabwiriza abiteganya ntabwo zaribwa."
Kuri ubu muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga habarurwa izi nyamaswa z'imbogo zibarirwa muri 30.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-imbogo-ebyiri-zarwanye-kugeza-zipfuye