- Umujyi wa Musanze
Kimwe n'indi myaka itambutse, no muri uyu mwaka wa 2022, Akarere ka Musanze gateganya gushora za Miliyari mu mishinga igamije kurushaho kwihutisha iterambere ry'abagatuye n'abakagenderera.
Umwe muri iyo mishinga ni umushinga ujyanye no gutunganya imihanda ya kaburimbo icyiciro cya gatatu, ikazubakwa mu bice by'Umujyi wa Musanze mu Murenge wa Muhoza. Muri iyo mihanda izaba ireshya na Km 6,84 izatunganywa, harimo uzaturuka mu Mudugudu wa Susa uhingukire ahitwa i Nyamagumba, hiyongereyeho n'andi mashami y'imihanda azaba awushamikiyeho, agahura n'indi mihanda ya kaburimbo yatunganyijwe mu myaka ishize.
Ni imihanda yitezweho guhindura isura y'umujyi wa Musanze no kurushaho gutuma isuku yimakazwa nk'uko byagarutsweho na Ramuli Janvier, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze.
- Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier
Yagize ati: 'Ikigamijwe ni ukurushaho kunoza isura y'Umujyi no kwimakaza isuku yawo. Ikindi ni uko igikorwaremezo nk'iki iyo kije, usibye no kuba abantu benshi bahabonera akazi, n'agaciro k'aho ibyo bikorwa remezo uwo muhanda uzahasanga, nk'amazu yaba akodeshwa cyangwa ibibanza, karushaho kwiyongera, bigafasha ba nyiri ibyo bikorwa kurushaho kwiteza imbere'.
Miliyari zisaga ebyiri n'igice, ni yo ngengo y'imari izashorwa mu ikorwa ry'iyi mihanda. Bizajyanirana no kwiyongeraho ruhurura iyobora amazi aturuka mu Birunga, izubakwa ku nkengero z'umugezi wa Rwebeya, bikemure ikibazo cy'amazi yangirizaga abaturiye izo nkengero. Iyo ruhurura ikazuzura itwaye asaga Miliyari 1 na miliyoni 200 z'amafaranga y'u Rwanda.
Undi mushinga Akarere ka Musanze gateganya gutangira muri uyu mwaka wa 2022, ni uwo kuvugurura no kongera inyubako Akarere ka Musanze gakoreramo, kuri ubu ifatwa nk'itakijyanye n'igihe ndetse n'icyerekezo cy'umujyi wa Musanze.
- Inyubako Akarere gakoreramo na yo ngo ntijyanye n'igihe
Iyi nyubako yo mu mwaka wa 1982, kuyivugurura no kuyongera, bizafasha abakozi kubona aho bakorera hisanzuye, bityo n'abahakenera serivisi, bazibonere ahantu hagutse kandi habahesheje ishema nk'uko Mayor Ramuli yakomeje abivuga ati: 'Ni inyubako yari ishaje ku buryo bugaragarira buri wese. Aho usanga hari ahagiye hangirika nka za pavoma zo hasi, imbuga izengurutse inyubako irimo ibinogo byinshi n'ubwo mbere twari twaragerageje gushyiramo ka kaburimbo. Ikindi ni uko abakozi bakoraga bacucitse, ku buryo icyumba kimwe hakoreragamo abari hagati ya batatu na bane, bikabangamira imitangire ya serivisi. Ikizakorwa ni ukuyivugurura ariko tutayishyize hasi; kuko inyigo yagaragaje ko n'ubwo ishaje ariko ikomeye'.
Kuvugurura iyi nyubako bizajyana no kongera izindi biteganyijwe ko ari na zo zizimurirwamo ibiro by'Akarere, hubakwe n'inzu mberabyombi(salle), byose bikazatwara amafaranga y'u Rwanda abarirwa muri Miliyari imwe.
Mu yindi mishinga Akarere ka Musanze gateganya gushoramo miliyoni zisaga 300, harimo n'ujyanye no kubaka isoko ry'ibiribwa rya Musanze rizasimbura iryari risanzweho rizwi nka kariyeri. Aho riherereye ubu mu mujyi rwagati wa Musanze, bigaragara ko rishaje, aho ryuzuyemo ibinogo ku buryo n'imvura iyo iguye, amazi y'ibiziba yinjira aho abantu bacururiza, haba mu bisima no mu mazu acururizwamo agize iri soko, akangiza ibicuruzwa bya bamwe, bakabihomberamo.
Aho ryubatse ni na ho hazasenywa hazamurwe izindi nyubako zijyanye n'igihe, bizafashe abarigana n'abahacururiza gukorera ahantu hasobanutse.
- Isoko ry'ibiribwa rya Musanze na ryo ngo rizavugururwa
Muri uyu mwaka wa 2022, hazanubakwa Ikigo cy'Urubyiruko, na cyo kizuzura gitwaye asaga miliyoni zisaga 300.
Inyigo hafi ya zose z'iyi mishinga zamaze gukorwa, ndetse uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, rukaba ari urw'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Musanze, barimo Banki y'isi izatera inkunga ikorwa ry'imihanda ya kaburimbo no kubaka ruhurura, ndetse n'Ikigo cy' u Bubiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga (Enabel) kizagira uruhare mu iyubakwa ry'isoko ry'ibiribwa rya Musanze ndetse n'Ikigo cy'Urubyiruko.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, asaba abaturage kwitegura kubyaza umusaruro amahirwe iyi mishinga ibahishiye, by'umwihariko bitabira kuzigama no guteganyiriza ahazaza, ari nako barushaho kwitwararika cyane cyane muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaragara, kugira ngo hatazagira na kimwe kidindira.