Mutesi Jolly nawe yemeye! Ubwiza bwa Muheto b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye nyuma y'uko amafoto y'abakobwa bari guhatanira guhagararira Intara y'Uburengerazuba banyura imbere y'Akanama Nkemurampaka, yashyirwaga hanze.

Benshi batangajwe n'ubwiza budasanzwe bw'uyu mukobwa, ndetse ntibatinya no kumuha ikamba nyamara irushanwa aribwo rigitangira.

Ukoresha izina 'Presiyo OG' ku rubuga rwa twitter, nyuma yo kubona amafoto ye, mu kugaragaza ko yashimye ubwiza bwe yahise avuga ati: 'Uyu anciye inyuma ninjye wamusaba imbabazi kabisa'.

Nyuma yo kuvuga ibi, mugenzi we ukoresha izina rya 'Sindaza' yahise amusubiza amuseka cyane ati: 'Ayo mahirwe wayakura he?'

Uwitwa 'Damour barista Rw' we yahise yemeza ko Muheto afite ubwiza bufite intego.


 Uwiyise 'Harris Kamala' we yahise avuga ati: 'Uyu mukobwa ni mwiza pe! Arabe afite ubwenge!'

Hari uwahise abishyiramo urwenya avuga ko Imana yamuremye yamaze kuruhuka. Ati: 'Imana yamuremye mugitondo kuwa mbere, muve mu macupa ya Gaz'

Uwitwa 'Peckinho Patrick' yahise amusubiza ati: 'Umuntu yakwisiga n'amarange. 'Dusabinema Gustave' nawe yongeraho ati: 'Muheto ko mbona ari isi!' 


Aba ni bamwe mu bamurase ubwiza kuko abavuze ku bwiza bwe ni benshi cyane.


Mutesi Jolly nawe yemeye


Muheto akimara kugera imbere y'Akanama Nkemurampaka, Mutesi Jolly yahise avuga ati: 'Muheto uri mwiza pe'. 

Uyu mukobwa Nshuti Divine Muheto ukomeje kuvugisha benshi kubera ubwiza bwe, afite umushinga yise 'Igiceri program' mu rwego rwo kwizigama cyane cyane ku rubyiruko n'abagore muri rusange.

Yasobanuriye Akanama Nkemurampaka ko azakora ubukangurambaga hose ndetse no mu mashuri, abana bato bagatangira kwigishwa kwizigamira bakiri bato.


 Nyuma yo kuvuga umushinga we, Akanama Nkemurampaka kamuhaye 'Yes' eshatu, bamusaba kureka ubwoba ndetse banamubwira kunonosora no kwiga neza umushinga we.

Nyuma y'uko abakobwa bose banyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka, hakurikiyeho gutangaza abakobwa babashije gutorerwa guhagararira Intara y'Uburengerazuba, Nshuti Divine Muheto nawe aba umwe mu bakobwa bahawe amahirwe yo gukomeza.






 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114000/mutesi-jolly-nawe-yemeye-ubwiza-bwa-muheto-bwatigishije-imbuga-nkoranyambaga-114000.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)