Myugariro wa Mukura VS yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa Mukura VS, Biraboneye Aphrodis bakunda kwita 'Bingwa' yatawe muri yombi azira guhimba ubutumwa bw'uko nta cyorezo cya Coronavirus afite kandi nyamara yaracyanduye.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw'iburyo yugarira, yatawe muri yombi ku munsi w'ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022 i Huye ubwo yari agiye gukorera uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amagepfo, SP Théobald Kanamugire yavuze ko aya makuru ari yo uyu mukinnyi yafashwe yahimbye icyangombwa cya RBC cy'uko nta bwandu bwa COVID-19 afite kandi abufite, akaba yarafatanywe n'abandi 2.

Ati 'Yahimbye icyemezo cya RBC cy'uko yipimishije ari muzima, nyamara ni ubutumwa umuntu yamwoherereje arabuhindura ahaba handitse sender (uwohereje) we ahashyira RBC kandi bafite indi ko arwaye, ahita ahimba indi ko ari muzima.'

'Hari n'undi witwa Ntakirutimana hari n'undi witwa Sibomana Elias, ubwo Huye ni 3 bahimbye icyemezo cya RBC bagaragaza ko bipimishije kandi batipimishije ahubwo bafite ubutumwa bw'uko barwaye.'

Uretse aba bantu batatu bahimbye ibyemezo by'uko ari bazima kandi barwaye COVID-19 muri Huye, muri Nyamagabe bane bafashwe bahimbye indangamuntu z'abandi bantu baje kubakorera uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Aba bose uko ari 7, icya mbere baregwa ni ugukoresha inyandiko mpimbano, abafatiwe Huye bo hiyongeraho no gukwirikwiza ubwandu bwa COVID-19.

Bahamwe n'icyaha bahanishwa ingingo ya 276 yo mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho bahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 ariko itarengeje miliyoni 5.

Bingwa yatawe muri yombi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-mukura-vs-yatawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)