Ndi idebe ryawe – Minisitiri Bamporiki abwira umukinnyi wa filime wamuhaye inka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool muri sinema nyarwanda, mu mpera z'icyumweru gishize yagabiye inka Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Bamporiki Edouard na we amushimira mu buryo budasanzwe.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yafatiwe mu birori by'ubusabane, agaragaza Minisitiri Bamporiki ashimira Alliah Cool mu buryo budasanzwe aho asa n'uwasubije ibihe inyuma mu gihe umuco nyarwanda wari wubashywe cyane n'aho ubu ukaba warakuze hari byinshi byahindutse.

Bamporiki yavuze ko ubusanzwe iyo umugabo yaguhaga inka wabaga uri umugaruga we ariko umugore yayiguha ukayemera witwaga idebe, na we akaba ari idebe rya Alliah Cool.

Ati 'iyo umugore aguhaye inka ukayemera, ahandi ari umugabo wayiguhaye witwa umugaragu ariko iyo uhawe n'umugore ukayemera witwa idebe, ndi idebe ryawe.'

Alliance akaba yahaye inka Bamporiki kubera ko akomeje kubera urubyiruko icyitegererezo kandi akaba yagaragiriwe icyizere cyo kujya mu nzego nkuru z'igihugu ari umukinnyi wa filime, bityo akaba ahagarariye sinema neza.

Alliah yagabiye inka Bamporiki



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndi-idebe-ryawe-minisitiri-bamporiki-abwira-umukinnyi-wa-filime-wamuhaye-inka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)