Umunyezamu wa Gorilla FC, Ndoli Jean Claude wari ufite icyizere cyo kuzongera guhamagarwa mu ikipe y'igihugu, yahisemo gusezera mu Mavubi nyuma y'imyaka hafi 6 adahamagarwa.
Uyu munyezamu w'imyaka 36, mu minsi ishize yabwiye ISIMBI ko akurikije abanyezamu bahamagarwa ntacyo bamurusha yizeye ko azongera guhamagarwa mu Mavubi.
Mu kiganiro cy'umwihariko Ndoli Jean Claude yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko asezeye mu ikipe y'igihugu, ni nyuma y'uko akora ariko ibyo akora ntibihabwe agaciro.
Ati "Guhera muri Kiyovu Sports narakoraga, kandi nkakora neza ariko abatoza ntibabashe kubona umusaruro wanjye rero hari igihe kigera umuntu akarambirwa, urakoze kumbaza ikibazo cyiza mpite mboneraho kubwira abanyarwanda y'uko mfashe icyemezo cyo kuba nasezera mu ikipe y'igihugu, wenda nzajyayo ndi umutoza ariko kujyayo ndi umukinnyi ntibishoboka."
Yakomeje avuga ko ubu agiye gufata umwanya akita ku ikipe ya Gorilla FC akinira akareka gutekereza ku Mavubi ahubwo akayaharira abakiri bato.
Ati "Reka ngumye mfashe ikipe yanjye ndeke kugumya gutekereza cyane ku ikipe y'igihugu, ubu ikipe y'igihugu ndayisezeye, maze igihe mbitekerezaho, nkakora isuzuma ry'ibyo nagiye nkora ariko ntibihabwe agaciro, reka ndekere abana bagende bakine ntabwo nzongera gutekereza ikipe y'igihugu. "
Mu myaka 10 yayiyikiniye avuga ko intego yari yamuzanye ku giti cye yayigezeho, ngo kwari ugukemura ikibazo cyari mu izamu ry'Amavubi kandi cyarakemutse kugeza n'uyu munsi barumuna be bafitiye aho yari agejeje.
Ati "Njyewe intego nari mfite ni ukuza gukemura izamu ry'abanyarwanda kubera ko twahoze twiruka inyuma y'abanyamahanga bakadutesha umutwe ariko icy'ingenzi nishimira ni uko hari abana babibonye, ni yo abakuru batabibona ariko hari abana nabereye icyitegererezo."
Avuga ko Amavubi yayagiriyemo ibihe byiza ariko akaba atazibagirwa umukino Amavubi yatsinze Maroc 3-1 i Nyamirambo tariki ya 14 Kamena 2008 mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2010.
Ati "Ibihe byiza nagiriye mu ikipe y'igihugu ni byinshi cyane ariko ibyo ntazibagirwa harimo ko ndi mu bantu babanje gutinyuka umwarabu turamukubita hano Regional tumukubita ibitego 3-1 ubwo Maroc yazaga aha ngaha, ni ibintu byari byarananiye abanyarwanda benshi, ntabwo uwo mukino nawibagirwa."
Ndoli Jean Claude asezeye mu ikipe y'igihugu nyuma yo kuyikinira imikino itandukanye harimo iyo gushaka itike y'igikombe cy'Isi n'icy'Afurika, igikombe rya CHAN, irushanwa rya CECAFA ariko nta mahirwe yigeze agira yo kugira igikombe atwarana n'Amavubi kuko u Rwanda ruheruka igikombe cya CECAFA yo mu 1999 cyatwawe na Rwanda B.
Ndoli Jean Claude aheruka guhamagarwa mu ikipe y'igihugu muri 2016 ubwo u Rwanda rwiteguraga umukino wo kwishyura na Ghana mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2017 wabereye muri Ghana, gusa ntabwo yaje kugira amahirwe yo kuwukina kuko yasigaye i Kigali mu bakinnyi basizwe badashoboye.
Irushanwa rya nyuma yagaragayemo ni CHAN 2016 yabereye mu Rwanda aho yayikinnye ari umunyezamu wa 3.
Umukino wa nyuma aheruka gukina ni umukino wa gicuti u Rwanda rwatsinze 1-0 Gabon muri Gabon wabaye tariki ya 27 Nyakanga 2014.
Umukino w'irushanwa aheruka gukinira Amavubi yawukinnye tariki ya 20 Nyakanga 2014 mu gushaka itike y'igikombe Cy'Afurika cya 2015 wo u Rwanda rwatsindiwe na Congo Brazaville iwayo ibitego 2-0.