Nel Ngabo na Fireman basohoye indirimbo ku ru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'iyo ndirimbo ya mbere ikorewe amashusho iri kuri Album 'RNB 360' ya Nel Ngabo yagiye hanze ku wa 21 Ukuboza 2021.

Ni indirimbo ya kabiri kandi kuri iyi Album yumvikanamo ijwi rya Fireman, kuko hariho indirimbo 'Bindimo' yanaririmbyemo Kevin Skaa.

Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe ku nyubako yo kwa Makuza Peace Plaza muri Kigali. Igaragaramo abahanzi barimo umuraperi Papa Cyangwe, Khalifan, Kevin Skaa n'abandi.

Mu mashusho y'iyi ndirimbo hagaragaramo ibyapa byitwajwe n'abantu batandukanye byanditseho amagambo y'urucantege ku bahanzi.

Nka 'Mucezereza angahe ?, 'sinkunda imiziki yo mu Rwanda', sinshobora kwishyura ngo nze ku kureba ariko komeza ukore umuziki mwiza', ukora umuziki nta bindi ukora'…

Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo Nel Ngabo aririmba agira ati "Iyi mihanda izatwibuka, ibyishimo twatanze, imvune zatuzonze, ingoma zirenze twakoze, ariko mukanga kwemera kugeza na n'ubu, ese muzemera twapfuye?

Umuraperi Fireman aririmba avuga ko kuvuka ari umuhungu ari byo byamugize umuhanzi, ariko ntiyari azi neza ko ari ikibuga gishobora kumuhindurira ubuzima.

Kuva icyo gihe, ngo rubanda bakunze inyandiko ze. Ndetse azirikana ko hari 'abo twakoze ku mitima bikanabahindurira ubuzima'.

Uyu muraperi avuga ko afite icyizere cy'uko imyumvire abantu bafite ku bahanzi izahinduka, ariko kandi azi neza ko 'nta muhanzi wemerwa iwabo'. Ati 'Iyi mpano iragabura.' Agahamya ko hari ibyo bavuga bigahindurwa.

Nel Ngabo yabwiye INYARWANDA ko Fireman bakoranye indirimbo ari 'umuntu uca bugufi kandi ukunda akazi' agafata umwanya agakora ibintu bye neza. Ikindi ngo ni uko ari umuhanzi ufite impano kandi uzi kwandika neza.

Uyu muhanzi avuga ko Album ye yakiriwe neza ashingiye ku bitekerezo n'abantu bari kuyumva ku mbuga zicururizwaho umuziki. Ati 'Abantu barayishimiye kandi imibare y'abari kuyumva iri hejuru cyane. Ni ibintu nishimira kuba narakoranye na Fireman.'

Album ya Nel Ngabo iriho indirimbo esheshatu yakoranye n'abandi bahanzi, n'izindi eshanu ze bwite. Indirimbo ze wenyine kuri iyi Album ni Want You Back, Waiting, Uzanyibuka, Henny na Perfect.

Indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi ni Muzadukumbura yakoranye n'umuraperi Fireman, Bindimo yakoranye na Kevin Skaa na Fireman, Takalamo yakoranye na Platini P, Keza yakoranye na Yvan Buravan, Church Boy yakoranye na Angel Mutoni ndetse na Mutuale yakoranye na Bruce Melodie.


Nel Ngabo avuga ko yishimiye gukorana indirimbo na Fireman nk'umuhanzi w'umuhanga 

Fireman aririmba avuga ko n'ubwo abahanzi bacibwa intege ariko bazirikana ko hari ibyahindutse kubera ijwi ryabo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUZADUKUMBURA' YA NEL NGABO NA FIREMAN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113102/nel-ngabo-na-fireman-basohoye-indirimbo-ku-rucantege-ruri-mu-muziki-video-113102.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)