Ngoma: Umuyobozi wa Dasso akurikiranyweho kwakira ruswa y'umuturage ushaka kwenga 'Kambuca' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w'imyaka 37 yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y'ibihumbi 100 Frw, yari ahawe n'umuturage kugira ngo azamufashe ajye yenga inzoga zitemewe zitwa Kambuca.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasabye abantu kwirinda gutanga cyangwa kwakira indonke.

Ati 'RIB iributsa abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk'iki cyo gusaba cyangwa kwakira indonke, yizeza umuntu ko hari ibyo azamufasha, inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n'amategeko.'

Yakomeje avuga ko ari igisebo kuba umuntu yakwakira ruswa ngo azemerere umuturage gukora inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati 'Ntabwo bikwiye ko hari umuntu ushobora kwakira indonke kugira ngo umuntu ahishirwe akore inzoga nka ziriya zitemewe, azi ingaruka ziri guterwa na biriya binyobwa harimo n'urupfu.'

'Abantu bakwiriye kumenya ko indonke iri mu byaha bidasaza, kandi ibihano byayo biraremereye. RIB irasaba abantu kugumya gutunga agatoki aho ruswa iri kugira ngo tuyirwanye.'

Kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukira mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke gihanwa, uyu muyobozi wa Dasso akurikiranyweho gihanwa n'ingingo ya 4 y'Itegeko ryo mu 2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-umuyobozi-wa-dasso-akurikiranyweho-kwakira-ruswa-y-umuturage-ushaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)