Ngororero: Akarere katesheje agaciro icyemezo cyo kongera amafaranga y'ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishuri rya EAV Kivumu ni iry'itorero AEBR mu Karere ka Ngororero, ryari ryongereye amafaranga y'ishuri ava ku bihumbi 90 ku gihembwe, aba ibihumbi 104 kugira ngo hagurwe imodoka y'ishuri ya miliyoni 15 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Iryo shuri ni iry'itorero AEBR ku bufatanye na Leta, aho bagira n'abana baba mu kigo, n'ubwo ubuyobozi bw'ikigo buvuga ko kutagira imodoka bibangamira ibikorwa by'inshi, harimo no kujyana abanyeshuri kwa muganga iyo barwaye, uwo umwanzuro ntiwashimishije ababyeyi ari ko gusaba ko wakurwaho.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Mukunduhirwe Germaine, avugana n'umunyamakuru wa Kigali Today, yatangaje ko uyu mwanzuro wo kwaka ababyeyi amafaranga bawuhagaritse kubera ko akarere katabimenyeshejwe, kandi ukaba ubangamiye ababyeyi bamwe ndetse bikaba byagira ingaruka ku burezi.

Yagize ati 'Twasanze ari umwanzuro batagejeje ku karere kandi abayobozi b'ibigo barabizi, ikintu cyose gituma bongera amafaranga ku babyeyi babigeza ku karere tukabisuzuma. EAV Kivumu ntibabigejeje ku karere ngo turebe niba byihutirwa cyangwa bitabangamiye ababyeyi, ikindi twabonye ko hari ababyeyi bitashimishije n'ubwo bivugwa ko byemejwe mu nteko rusange.'

Uwo muyobozi avuga ko gutesha agaciro uyu mwanzuro w'ishuri bijyana no gukuraho imbogamizi zatuma abana bata ishuri kuko hari abayeyi batari babyiteguye.

Mukunduhirwe avuga ko n'ubwo iryo shuri rifatanya na Leta, ngo n'amashuri yigenga na yo asabwa kumenyesha ubuyobozi bw'akarere imyanzuro afata irebana no kongera amafaranga y'ishuri, kugira ngo hasuzumwe niba bidakoma mu nkokora uburezi bw'abana.

Ayo mafaranga bamwe mu babyeyi bari batangiye kuyatanga, ubuyobozi bw'Akarere bukaba bwasabye ko bayasubizwa kugira ngo bitagira umwana n'umwe byatuma atagaruka ku ishuri bitwaje ko amafaranga y'ishuri yongerewe.




Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/ngororero-akarere-katesheje-agaciro-icyemezo-cyo-kongera-amafaranga-y-ishuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)