Ni APR FC ikomeye cyangwa ni abo bahanganye batazi icyo bakeneye? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona idatsinzwe umukino umukino n'imwe hari mu mwaka w'imikino 2019-2020, benshi baketse ko bibagwiririye ariko n'umwaka wakurikiyeho yabisuyemo nabwo icyegukana idatsinzwe, ndavuga ikipe APR FC ikomeje kwigarurira ibikombe bya shampiyona mu Rwanda.

Iyi kipe ifashwa n'ingabo z'igihugu, nyuma y'uko ku munsi w'ejo hashize tariki ya 28 Mutarama 2022 itsinze Police FC mu mukino w'umunsi wa 15, yahise yuzuza imikino 50 muri shampiyona idatsinzwe.

Kuba ikipe yakwegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe benshi babifata nk'agahigo gakomeye kuko bidakunze kubaho ariko ntibisobanura ko abo bahanganye bari ku rwego rwo hasi kuko ikipe ishobora gutegura ikabigeraho, ariko iyo ibikoze inshuro 2 zikurikiranya ushatse washakira ikibazo kubo bahanganye.

APR FC bisa n'aho nta mukeba ikigira muri shampiyona y'u Rwanda

Ikipe ya APR FC igiye kumara imyaka 10 ifashe gahunda yo gukoresha abakinnyi b'abanyarwanda gusa, uwavuga ko ntacyo byahungabanyije ku musaruro w'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu ntiyaba abeshye kuko n'ubundi yakomeje kwegukana ibikombe bya shampiyona, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi mu bikombe 9 byahataniwe bya shampiyona yegukanyemo 6 ibindi 3 byegukanwa na Rayon Sports.

Mu mpeshyi ya 2019 APR FC yakoze impinduka isezerera abakinnyi bagera 16, ahanini byatewe n'uko iyi kipe yari yatakaje igikombe cya shampiyona cya 2018-19 aha yahise yongeramo amaraso mashya izana abakinnyi barimo Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Seif, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Bukuru Christophe bose bari bavuye mu ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe, biyongeraga ku bandi nk'umunyezamu Rwabugiri Umar na Nkomezi Alex bavuye muri Mukura, Mushimiyimana Mohammed wavuye muri Police FC.

Sizi mpinduka gusa ahubwo yazanye n'umutoza Adil Erradi Mohammed ukomoka muri Maroc aba ari we utoza iyi kipe yari yiganjemo amaraso mashya, uyu mugabo yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2019-20 idatsinzwe ndetse n'iya 2020-21 adatsinzwe, ndetse na shampiyona ya 2021-22 imaze gukinwa imikino 15, ntaratsindwa n'umwe, muri rusange amaze imikino 50 muri shampiyona adatsindwa.

Aha niho bamwe bahera bibaza niba ari APR FC ikomeye cyangwa niba ari abo bahanganye boroshye kuko kuba ikinisha abakinnyi b'Abanyarwanda gusa igahigika amakipe akoresha abanyamahanga, umuntu yakwibaza ku rwego rw'abo banyamahanga bagura.

Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis avuga ko kuba iyi kipe imaze kwegukana ibikombe ibikombe 2 idatsinzwe, bitavuze ko abo bahanganye boroshye, ahubwo ari uko yitegura neza ikindi ntiyemera ko ari shampiyona 2 yegukanye idatsinzwe.

Ati 'Urebye shampiyona 2 duheruka gukina murabizi ko imwe yarangiye imikino itarangiye, indi twakinnye nk'irushanwa (mu matsinda), ufashe imikino yose ntiwavuga ko begukanye shampiyona 2 badatsinzwe. Shampiyona ni imikino muri 30.'

'Kuba bataratsindwa ntitwavuga ko amakipe yose bahanganye yoroshye, ntekereza ko n'abandi bazabikora, ikipe zose zihanganye nayo zirakomeye, nibaza ko utavuga ngo abo bahanganye baroroshye urebye n'umukino twakinnye nabo, ahubwo ni ikipe ya APR FC iri kuri gahunda, imeze neza, ikanategura imikino yayo neza, gusa urabona ko natwe ubu twiteguye guhatana.'

Haringingo Francis wa Kiyovu Sports ntiyemera ko APR FC yatwaye shampiyona 2 idatsinzwe, gusa ngo ni ikipe itegura neza ari nayo mpamvu imaze imikino 50 idatsindwa

Umutoza wa Rayon Sports, Lomami Marcel we abona ntacyo iyi kipe irusha andi makipe uretse amahirwe, kuba bamaze iyi mikino yose we abona ari amahirwe.

Ati 'Shampiyona ya hano irakomeye muvandimwe, ntabwo navuga ko amakipe yoroshye, ni amahirwe yayo kuba itsinda ni amahirwe, izahura n'indi kipe iyigweho itsindwe, twese turi mu irushanwa natwe badutsinze ibitego 3 ejobundi, ni ibintu byaje bitunguranye. Ni amahirwe bagize kuko umupira ni amahirwe.'

Lomami Marcel we abona APR FC ari amahirwe iyi kipe yigiriye

Imiyoborere ya APR FC

Ni ikipe ifite ubuyobozi bwumva ndetse busobanukiwe n'umupira w'amaguru icyo ari ndetse n'icyo bisaba kugira ngo ikipe ibone intsinzi.

Ni ubuyobozi bukora ibishoboka byose kugira ngo umukinnyi abone icyo yemerewe ku gihe. Ni ubuyobozi kandi bwitsa ku kinyabupfura nk'izingiro rya byose, bemera ko uko waba ufite ubushobozi kose ariko udafite ikinyabupfura nta kintu na kimwe wageraho.

Ibi byiyongera ku mutoza Adil Erradi na we wahinduye byinshi muri iyi kipe cyane nko kuzanamo umwuka w'intsinzi (Winning Spirit), ni umutoza kandi ushyira igitutu ku bakinnyi cyane mu gihe cy'umukino akabumvisha ko bagomba gutsinda.

Umutoza w'iyi kipe, Adil Erradi Mohammed avuga ko ibyo iyi kipe yagezeho atari we kuko ari akantu gato muri APR FC, umusaruro wose yawubonye kubera ubuyobozi bwiza bw'iyi kipe bukora buri kimwe kandi ku gihe.

Ati 'Dufite umuryango umeze neza cyane, imikino 50 ntabwo ari Adil watsinze, ni buri wese wakoze akazi kugira ngo dutsinde iyi mikino, ni umusaruro w'umuryango wa APR FC, iyo dutsinze ni umuryango uba watsinze, twatsindwa tugatsindwa nk'umuryango wose, mba numva impaka ari nyinshi ngo Adil agiye gutakaza, ninde uzamutsinda, Adil muri APR FC ni akantu gato cyane.'

'Tubaye tudafite ubuyobozi bwishyurira ku gihe, iyo nza kuba ntafite ubuyobozi bwiza, iyo nza kuba ntafite abakinnyi beza, iyo nza kuba ntafite ibikoresho byiza, iyo nza kuba nta baganga beza mfite, iyo nza kuba nta kibuga cy'imyitozo, ntabwo byari kuba bimeze gutya, bivuze ko Adil ari akantu gato cyane muri APR FC.'

Ibi kandi bikaba bitandukanye namwe mu makipe baba bahanganye, ni kenshi uzumva inkuru muri aya makipe bavuga ko batahembye, ibirarane by'uduhimbazamusyi n'ibindi.

Gusa na none ntabwo warenza ingohe urwego rw'abanyamahanga aya makipe agura, n'ubundi abenshi usanga bari ku rwego nk'urw'bakinnyi b'Abanyarwanda ndetse bamwe bari munsi yarwo.

Iyo urebye AS Kigali usanga ari yo ifite abanyamahanga bakomeye kuko n'umwaka ushize w'imikino bakoze iyo bwabaga ndetse batakaje igikombe ku munsi wa nyuma, ni nyuma yo kunganya na APR FC ibitego ariko iyirusha umubare w'ibitego bazigamye.

Adil ntiyemera ko hari ibitangaza yakoze muri iyi kipe
Ahamya ko ubuyobozi bw'iyi kipe ari ryo pfundo rw'umusaruro wose bamaze kugeraho
Umutoza wa APR FC avuga ko afite abakinnyi beza
Imikino 50 badatsindwa baraye bayujurije kuri Police FC
Shampiyona zibaye 2 begukanye badatsinzwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-apr-fc-ikomeye-cyangwa-ni-abo-bahanganye-batazi-icyo-bakeneye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)