Rutahizamu wa AS Kigali, Biramahire Abeddy we n'umukunzi we basoje umwaka mu byishimo byinshi ni nyuma y'uko bibarutse imfura yabo.
Biramahire Christophe Abeddy akaba yarabyaranye n'umukunzi we Vanessa Kagame bamaze igihe kinini bakundana.
Bakaba baribarutse umuhungu, amaze ukwezi kurenga gato avutse kuko yavutse tariki ya 25 Ugushyingo 2021.
Mu minsi ishize ubwo Biramahire yaganiraha n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko we na Vanessa bamaze igihe kinini bakundana, ndetse bakaba barahuye ari kumwe n'inshuti ye.
Ati 'hashize igihe kinini cyane, umbabarire sindi bukubwire ngo ni imyaka iyi n'iyi ariko hashize igihe kinini. Bwa mbere duhura twahuriye Kacyiru, yari kumwe n'umushuti we dutangira kuvugana ubwo. Twarahuye turashimana, birikora ubundi biriya ni ibintu umuntu adahatiriza, rero sinakubwira ngo namukundiye iki, byarikoze.'
Uyu mukinnyi yavuze ko kandi uyu mukobwa ari umukobwa ukunda kumutungura kandi buri kimwe amukorera kimushimisha, avuga ko anatekereza kuba yakora ubukwe akamushyira mu rugo bakabana, igihe basigaje ku Isi bakakimarana.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-ibyishimo-ku-mukinnyi-biramahire-abeddy-n-umukunzi-we