Nigeria: Umugore w'imyaka 51 wari umaze imyak... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Justina Bassey, umugore w'imyaka 51 y'amavuko ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka impanga y'umuhungu n'umukobwa, yari amaze imyaka 20 yarabuze urubyaro. Uyu mugore uvuga ko ari ibitangaza Imana yamukoreye ikamusubiriza icyifuzo cyo kumugira umubyeyi, yatangaje ko yasamye izi mpanga mu gihe yari amaze gucika intege yarihebye kuko yabonaga igihe cyaramusize cyo kubyara gusa Imana ikamutungura ikamuha impanga.

Nyuma y'aho Justina Bassey yibarutse impanga, umwe mu nshuti ze witwa Felicia Simon Odey yanditse ku rukuta rwa Facebook ye ndetse anerekana amafoto ari kumwe na Justina Bassey ateruye impanga ze maze yandikaho ati: ''Icyo Imana itabasha gukora koko ntikibaho. Mumfashe kwishimana n'uyu muvandimwe akaba inshuti twiganye, Imana yamwibutse imuha umugisha wo kubyara impanga hari hashize imyaka 20 ategereje urubyaro, afite imyaka 51. Umuryango wanjye urashima Imana kandi wishimanye n'umuryango wawe Justina Bassey''.

Ikinyamakuru Naija Pals cyo muri Nigeria cyegereye Justina Bassey bagirana ikiganiro nyuma y'aho inkuru ye yo kwibaruka ku myaka 51 iciye ibintu muri iki gihugu. Justina Bassey yavuze ko byari ibintu bikomeye kandi bibabaje kubaho nta mwana afite. Mu magambo ye yagize ati: ''Ibyishimo mfite ku mutima sinzi uko nabisobanura.Imana yankoreye ibitangaza impa kubyara impanga mu gihe nari naramaze gucika intege kuko numvaga ko ku myaka 51 ntabasha gusama''.


Justina Bassey yakomeje agira ati: ''Byari bikomeye binababaje kuba nari maze imyaka 20 nkoze ubukwe ariko nta mwana ndabyara. Umuryango w'umugabo wanjye wakoze ibishoboka ngo udutandukanye gusa biranga kuko twabanye dukundana. Ndashima cyane umugabo wanjye wihanganye akababarana nanjye ntantererane mu myaka 20 yari ishize twarabuze urubyaro. Imana yansubirije rimwe kuko nahoraga mvuga ko nzabyara abana 2 gusa, umuhungu n'umukobwa none Imana ibampereye rimwe''. Ibi bikaba ari byo Justina Bassey yatangaje nyuma yo kwibaruka impanga yari amaze imyaka 20 yarabuze urubyaro.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113558/nigeria-umugore-wimyaka-51-wari-umaze-imyaka-20-atabyara-yibarutse-impanga-113558.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)