Nigeria : Umukozi w'Imana yakatiwe gufungwa burundu kubera gusambanya umwana w mu muryango we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Mupasiteri w'imyaka 38 y'amavuko, yakatiwe n'urukiko rushinzwe kuburanisha imanza zijyanye n'ihohoterwa rikorerwa mu ngo ruri ahitwa Ikeja muri Nigeria.

Umushinjacyaha mukuru wa Leta, Funke Adegoke, yatangaje ko Siakpere, wari ufite imyaka 35 igihe ibyo byabereye, yakoze icyaha muri Werurwe 2018.

Uwahohotewe hamwe n'umuganga, Dr. Aniekan Makanjuola, ukorera Women at Risk International bahamagawe nk'abatangabuhamya mu iburanisha. Umwana muto wasambanyije yavuze ko byibuze yasambanyijwe inshuro 15 na Siakpere washakanye na nyirasenge.

N'ubwo uwahamwe n'icyaha n'umugore we bamaganye iki kirego, umucamanza Abiola Soladoye yemeje ko ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso nyabyo nta gushidikanya kandi ko bwahamagaye abatangabuhamya batanze ingingo "zikomeye".

Usibye kuba yakatiwe igifungo cya burundu bidashoboka ko habaho ingwate, izina ry'uwahamwe n'icyaha rizashyirwa no mu gitabo cy'abasambanyije abana muri leta ya Lagos.

Umucamanza yasabye ababyeyi kureka kohereza abana babo muri bene wabo anabagira inama yo kuboneza urubyaro babyara umubare w'abana bashobora kurera.

Ofure Siakpere, ubu ugiye kumara ubuzima bwe bwose muri gereza, yagaragaraga cyane kuri Twitter agarahaza urukundo akunda Imana kandi ashize amanga aho yakoreshaga hashtag #God-fearingteam na "Jesus Christ"



Source : http://www.ukwezi.rw/13/article/Nigeria-Umukozi-w-Imana-yakatiwe-gufungwa-burundu-kubera-gusambanya-umwana-w-mu-muryango-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)