NISR yashyikirijwe mudasobwa zizifashishwa mu ibarura rusange ry'abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 21 Mutarama 2022, aho NISR yashyikirijwe mudasobwa 201 zo mu bwoko bwa DELL i7 n'ibikoresho byazo, zikazakoreshwa mu ibarura rusange aho gukoresha impapuro nk'uko byari bisanzwe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

Ubu buryo bw'ikoranabuhanga buzakoreshwa hifashishijwe telefoni ndetse na mudasobwa, aho ubarurwa azajya abazwa imbonankubone hanyuma amakuru akuzuzwa muri mudasobwa.

Umuyobozi wa UNFPA, Ishami ry'u Rwanda, Kwabena Asante-Ntiamoah, yavuze ko izi mudasobwa zizatuma ibarura ry'abaturage rirushaho kugenda neza.

Ati 'Biri mu nshingano zacu gushyigikira ibihugu gukoresha imibare y'abaturage muri gahunda za leta, tunejejwe cyane n'uko u Rwanda rufata iya mbere muri gahunda z'iterambere. Muri ibi bihe bya Covid-19, twizeye ko izi mudasobwa zizafasha NISR mu kubona amakuru akwiriye kandi ku gihe hirindwa ikwirakwira rya Covid-19.'

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa, yavuze ko izi mudasobwa zizagira uruhare mu gutuma ibarura rusange rikorwa kandi hirindwa icyorezo cya Covid-19.

Ati 'Izi mudasobwa zije mu gihe NISR yitegura ibarura ry'abaturage, aho [twifuza] kwifashisha ikoranabuhanga. Izi mudasobwa zizongera ubushobozi mu gusesengura amakuru ndetse no kwirinda covid-19.'

Izi mudasobwa zifite agaciro kangana na 339,562$ (miliyoni 334 Frw) nk'uko iyi nkuru dukesha Newtimes ibivuga.

U Rwanda ndetse n'ibindi bihugu bitandukanye ku Isi, rukora ibarura rusange buri myaka 10. NISR ikaba yitegura kurikora ku nshuro ya gatanu muri Kanama uyu mwaka. Ibarura rusange riba rigamije gutanga amakuru agezweho y'abaturage, bityo hagakorwa igenamigambi rishingiye ku makuru afatika ari naryo ritanga umusaruro.

NISR yahawe mudasobwa zo kwifashisha mu ibarura rusange ry'abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nisr-yashyikirijwe-mudasobwa-zizifashishwa-mu-ibarura-rusange-ry-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)