Nyuma y'uko Nkusi Arthur asezeye kuri Kiss FM iyi Radio yamaze gutangaza Gentil Gideon Ntirenganya nk'umusimbura we.
Tariki ya 23 Ukuboza nibwo Nkusi Arthur yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko tariki ya 24 Ukuboza ari wo munsi wa nyuma we kuri Radio ya Kiss FM.
Arthur Nkusi akaba yarakoranaga na Sandrine Isheja mu kiganiro cya mu gitondo cya "Kiss Breakfast".
Iyi radio binyuze kuri page yayo ya Facebook ikaba yamaze gutangaza ko umusimbura wa Arthur Nkusi uzajya ukorana na Isheja Sandrine Butera, banatangiranye uyu munsi ari Gentil Gedeon Ntirenganya.
Yagize iti "Waramutse! Waramutse! Dufatanye guha ikaze Gentil Gedeon tuzajya tubana mu kiganiro Kiss Breakfast hamwe na Sandrine Isheja."
Gentil Gedeon ni umunyamakuru ufite uburambe mu itangazamakuru, yakoreye Radio ya KT Radio yamazeho igihe, akaba yaramenyekanye cyane mu kiganiro, "Inyanja Twogamo".
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nkusi-arthur-yabonye-umusimbura-kuri-kiss-fm-amafoto