Noneho byemejwe! Rihanna atwite imfura ye n'u... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha New York Post ndetse bikaba byanamaze no gutangazwa na TMZ, ni uko noneho Rihanna n'umukunzi we bamaze kwemeza ko atwite. Rihanna n'umukunzi we A$AP Rocky kuri ubu baritegura umwana wabo w'imfura, ibi bikaba byagaragaye mu mafoto bashyize hanze bishimanye basomana ndetse Rihanna yambaye imyambarire yerekana inda. 

Aya mafoto bayashyize hanze mu gihe bari mu mujyi wa Harlem (iwabo wa A$AP). N'ubwo byagaragaraga ko aho bari bari hakonje kuko bari banifubitse, ariko ubwo bukonje ntibwabujije Rihanna kugenda afunguye ikote rye rirerire, inda igenda igaragara. Urukundo rwa Rihanna na A$AP rwatangiye kumenyekana mu mpera za 2020, kuva icyo gihe urukundo rwabo rutangiye kugurumana, ubu ni abadatana.

Mu mpera za 2021 ni bwo hatangiye gusakara amakuru avuga ko Rihanna atwite. Ni amakuru yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu muhanzikazi yagirwaga Intwari mu gihugu cye cy'amavuko cya Barbados, babivuga bagendeye ku mafoto yo muri uwo muhango wabaye kuwa 30 Ugushyingo 2021. 

Rihanna yaje kunyomoza ayo makuru y'uko atwite, avuga ko buri mwaka bamushinja gutwita. Ubwo yasubizaga umufana we wari umusabye kuzamutumira muri Baby Shower, Rihanna yaragize ati "Hhhhh rekera aho. Ntabwo wigeze uza mu birori 10 bya Baby shower byabanje! Munshinga buri mwaka gutwita, biratangaje".

Rihanna atwite inda y'umukunzi we A$AP Rocky


Iyo foto niyo yatumye hatangira gusakara amakuru avuga ko Rihanna atwite, hari mu mpera za 2021

INKURU WASOMA: Hasakaye amakuru avuga ko Rihanna atwite inda ya A$AP Rocky

INKURU WASOMA: Rihanna yagize icyo avuga ku bimaze iminsi bivugwa ko atwite inda ya A$AP Rocky

REBA HANO INDIRIMBO 'RIHANNA' YA URBAN BOYS FT RIDERMAN




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114041/noneho-byemejwe-rihanna-aratwite-114041.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)