Nta hantu na hamwe haba umugambi wo gukingira umuntu ku gahato – Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Yabitangaje ku wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, mu kiganiro yagiranye n'ibitangazamakuru bya RBA, aho yavuze ko abaturage barenga miliyoni 8 bamaze gukingirwa umuntu atavuga ko harimo abakingiwe ku gahato kuko bitanashoboka kubikorera umuntu.

Yagize ati 'Kugira ngo utere umuntu urushinge umushyiremo umuti ntabwo wabikora ku gahato, hari nk'ibindi wakora ku gahato ariko gukingira umuntu umutera urushinge yicaye yiteguye ntabwo wabikora ku gahato'.

Akomeza agira ati 'Nibwira ko nta hantu na hamwe haba umugambi wo gukingira abantu ku gahato, ahubwo uwakingiwe ni we ushobora gusobanura ko yakingiwe ku gahato kubera ko yasobanuriwe, kubera ko yabibwirijwe, kubera ko wenda atari yakabisobanukiwe neza, ariko abenshi bagiye bagira kutabyumva vuba iyo baganirizwaga barakingirwaga, icyo gihe ashobora gukingirwa yaganirijwe we akabyita ko byabaye agahato'.

Gusa ngo hari n'umubare nubwo atari munini wagiye uganirizwa ariko ntibabyumve bagahitamo kugenda mu bindi bihugu ariko na ho bagerayo bakabwirwa ko na ho barimo gukingira.

Kuba hari umubare muke w'abantu batarasobanukirwa neza n'akamaro ko gukingirwa ngo si bo bakwiye guherwaho bavuga ko hari abantu bakingirwa ku gahato kuko bidashoboka ahubwo ngo habaho kubyumva umuntu atinze.

Kuba mu Rwanda hamaze gukingirwa umubare mwinshi w'abarutuye ngo ni bimwe mu bimaze gufasha gutuma abantu batarwara ngo bazahazwe na Covid-19 ku buryo bajyanwa mu bitaro kubera ko urukingo rwongera ubudahangarwa bw'umubiri bityo bigatuma uruhawe ashobora guhangana n'icyorezo, bitandukanye n'utararuhawe.




Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/nta-hantu-na-hamwe-haba-umugambi-wo-gukingira-umuntu-ku-gahato-gatabazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)