Nta muntu waba uhimye- KNC yisubiye ku cyemezo cyo guhagarika ikipe ye muri shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022 nyuma y'amasaha macye atangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona y'u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama avuga ko abitewe n'ibibazo abona mu misifurire yo mu Rwanda we yise 'umwanda.'

Mu kiganiro yagiranye na Radio 1 asanzwe abereye umuyobozi, KNC yagarutse ku cyemezo yari yatangaje kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 ko akuye ikipe ye muri Shampiyona y'umupira w'amaguru.

Ubwo Umunyamakuru Ngabo Roben ukorera kuri iyi radio ati 'Uracyahaze kuri uyu mwanzuro Perezida ?'

KNC yasubije agira ati 'Nyuma yo kureba ingaruka bishobora kugira wenda no ku bantu batabigizemo uruhare nk'abakinnyi ntabwo wavuga ngo uhagaritse Shampiyona bari bari muri phase alle, waba uhemutse…'

Yakomeje agira ati 'Icya kabiri nta muntu waba uhimye, ndumva ari icyemezo kigaragaza kutishima n'ibindi byose bishobora guhindura byinshi ariko icyemezo cyafashwe ubu ni njyewe utazongera gusubira ku kibuga.'

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, hari hagaragaye ibaruwa yanditswe n'abafana 26 ba Gasogi United basaba KNC kwisubiraho ku cyemezo yari yatangaje ejo bavuga ko cyabashegeshe ariko ko icyabashegesha kurushaho ari ukuba ikipe yabo itakomeza gukina shampiyona.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Nta-muntu-waba-uhimye-KNC-yisubiye-ku-cyemezo-cyo-guhagarika-ikipe-ye-muri-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)