Nta mwarimu uzigisha atarahawe dose ya gatatu y'urukingo rwa COVID-19-Minisitiri Uwamariya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biteganyijwe ko amashuri abanza yose agomba gutangira igihembwe cya kabiri tariki ya 10 Mutarama 2022 kubera ko batazafata ingendo bava mu Karere kamwe bajya mu kandi. Iki cyemezo kandi kireba abiga mu yisumbuye ari badacumbikirwa n'ishuri.

Abiga bacumbikiwe bazatangira kwiga ku wa kane tariki ya 13 Mutarama.

Amashuri agiye gutangira mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyongeye gukaza umurego mu Rwanda, ahanini bitewe n'ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka 'Omicron'.

Mu kiganiro Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagiranye na RBA, yavuze ko nta mpungenge nyinshi bafite kuko abayobozi benshi b'ibigo by'amashuri bamaze kumenya uko bitwara kugira ngo birinde ubwandu bw'iki cyorezo mu mashuri.

Yakomeje avuga ko n'ubwo bimeze gutyo, hakwiye gufatwa izindi ngamba bigendanye n'ubwandu bushya bwa Omicron buzwiho kwandura byihuse.

Ati 'Dufite amahirwe abayobozi b'ibigo bari bamaze kumenya uko bitwara mu gihe hagaragaraye ubwandu ku ishuri ariko noneho iki cyorezo kirihuta. Birasaba ko tuvugurura n'ibyo twagenderagaho dufatanyije na Minisiteri y'Ubuzima ndetse na RBC.'

'Birasaba kwitwararika bidasanzwe. Habayeho kugoragoza tureba icyiza kurusha ikindi ariko birasaba imbaraga zidasanzwe ari Abanyarwanda twese kurinda abana kugira ngo batandura, ari no mu nzira aho baca bajya ku ishuri.'

Minisitiri Uwamariya yakomeje yibutsa abarimu ko bakwiye gusubira ku ishuri barafashe doze ya gatatu nk'uko baherutse kubisabwa na Minisiteri y'Uburezi.

Ati 'Mwabonye ko mu minsi yashize twasabye abarimu ko igihembwe cyatangira bamaze gufata urukingo rwa gatatu abagejeje igihe, turizera ko ku wa Mbere nta mwarimu uzaza mu kazi atabyubahirije.'

Minisitiri Uwamariya atangaje ibi, mu gihe hirya no hino mu gihugu hagenda hagaragara abarimu banga kwikingiza kubera imyumvire n'imyemerere y'amadini yabo.

Uretse abarimu, Mineduc igaragaza ko igihembwe cya mbere cyasojwe abanyeshuri bose mu Mujyi wa Kigali bari mu kigero cy'imyaka yo gukingirwa babonye urukingo rwa mbere kandi ababonye n'urwa kabiri barenga 90%.

Kugeza ubu mu turere 14 niho abanyeshuri basoje igihembwe cya mbere babonye urukingo rwa mbere kandi bazahita bakingirwa urwa kabiri hanyuma bakurikizeho abo mu tundi turere 16 twari dusigaye.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yashimangiye ko nta mwarimu ukwiye gusubira ku ishuri atarahabwa doze ya gatatu y'urukingo rwa COVID-19



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-minisitiri-uwamariya-yashimangiye-ko-nta-mwarimu-ukwiye-gusubira-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)