Nyabihu: Umwarimu wari wasezeye akazi kubera kwanga kwikingiza Covid-19 yemerewe kugasubiramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntirujyinama yari yahagaritse akazi k'ubwarimu yakoreraga ku ishuri rya Nganzo ku itariki ya 1 Ukuboza 2021, kubera ko yari atarafata icyemezo cyo kwikingiza icyorezo cya Covid-19.

Ntirujyinama yongeye kwandikira Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu amusaba gusubizwa mu kazi ubwo yari amaze gufata urukingo tariki ya 30 Ukuboza 2021, nk'uko bigaragazwa n'icyangombwa gitangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko Ntirujyinama azasubizwa mu kazi kuko yanditse agahagarika, ariko ubwo akarere kari kataramusubiza yongera kwandika asaba gusubizwa mu kazi.

Agira ati 'Birajyana n'uko yari yatinze kwikingiza, nk'abayobozi b'abaturage harimo no kubegera no kubagira inama, atubwira ko akurikije uko abyumva azadusubiza, dutegereje ko atubwira ko akomeje umurongo we, atubwira ko yikingije twumva ni byiza. Ikiri icyiza kurushaho ni uko yaganirijwe nyuma agahita yikingiza ahita asaba kuriya, kubera tutari twakamusubije, ubusabe bwe twarabwumvishe, nyuma yaho abandi barikingije.'

Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kwikingiza, abamaze gufata dose ya mbere bamaze kuba 7,733,886, na ho abamaze gufata dose ya kabiri ni 5,555,134, mu gihe abamaze gufata dose yo gushimangira bamaze kuba ibihumbi 237, 448.

Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko Abanyarwanda bamaze guhitanwa na Covid-19 ari 1,362 na ho ijanisha ry'abandura mu minsi irindwi rigeze kuri 6.2%.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyabihu-umwarimu-wari-wasezeye-akazi-kubera-kwanga-kwikingiza-covid-19-yemerewe-kugasubiramo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)