- Biyemeje kuzamura imihigo ikiri hasi
Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022, mu nama y'inteko rusange y'ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere ka Nyagatare, aharebewe hamwe aho imihigo igeze n'icyo abafatanyabikorwa bafasha kugira ngo ikiri hasi izamurwe.
Akarere ka Nyagatare kahize imihigo yose hamwe 107 ikaba igeze ku kigero cya 63% ishyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, avuga ko afite ikizere ko izeswa 100% kubera ubushake yabonanye abafatanyabikorwa mu iterambere ry'ako karere.
Ati 'Ikizere ni cyinshi, ahubwo rwose urumva bifuza ko dukora byinshi, hari aho bavugaga ko hari ibyo twanoza nko guhuza komisiyo za JADF n'iza njyanama, abakozi bari mu mibereho myiza, ubukungu hajyeho amatsinda abahuza n'ay'abafatanyabikorwa. Bafite ubushake bwo gufatanya natwe buri gikorwa kikagerwaho mu buryo bwihuse.'
Avuga ko imihigo ikiri inyuma ari isaba ubukangurambaga mu baturage kubera bitashobokaga kubera icyorezo cya Covid-19, ariko uko igabanuka nayo izazamuka kuko bazarushaho kwegera abaturage.
- Gasana Stephen, Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare
Iyaturemye avuga ko bagiye gushakisha inkunga zishoboka zose kugira babone amafaranga yatuma imihigo ikiri hasi imurwa ikagera 100%.
Yagize ati 'Covid-19 ije abafatanyabikorwa baragabanutse bagera kuri 32 none twabaye 54. Ubu tugiye kumenyana, tubone umwanya wo guhuza ibitekerezo n'ibikorwa no gushaka amafaranga, turebe uko twakongera cyangwa aho twakomanga kugira ngo yiyongere, bityo imihigo yasigaye inyuma tuyizamure.'
Akarere ka Nyagatare gafite abafatanyabikorwa mu iterambere 54, ibikorwa bazakora muri uyu mwaka w'ingengo y'imari bikaba bifite ingengo y'imari ya 5,000,000,000 Frw.