Nyagatare: Umunyeshuri yishe mugenzi we amuteye ikirahure mu mutima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 28 Mutarama 2022 ku Rwunge rw'amashuri rwa Kijojo ruherereye mu Mudugudu wa Kijojo mu Kagari ka Kijojo mu Murenge wa Musheri.

Amakuru avuga ko aba banyeshuri bapfuye inkweto zo gukinana birangira barwanye umwe akubita ikirahure mugenzi we mu mutima, ahita amwica.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musheri, Kamu Frank, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo munyeshuri yateye mugenzi we ikirahure nyuma y'ubushyamirane bagiranye bapfa inkweto zo gukinana birangira barwanye.

Yagize ati 'Abana bendaga gukina, kwa kundi rero baba bangana bakagira ibyo batumvikanaho neza bagiranye ubushyamirane. Amakuru bambwiye rero ni uko bahise barwana, umwe akubita undi ku kirahure kirameneka, undi aragitoragura akimukubita mu gatuza, urebye ukuntu yakimukubise harimo ubugome rwose kuko yakimuhamije ku mutima ahita apfa.'

Yavuze ko uwapfuye yigaga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza akaba yari afite imyaka 16 ngo yari ari mu bana bigaga bakuze.

Kamu Frank yavuze ko uwo musore we yigaga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye bose bakaba bigaga ku kigo kimwe.

Nyuma y'aho uyu mwana ateye mugenzi we icyuma, akabona ko ibyo yakoze bishobora kuvamo urupfu ngo yahise yiruka bikavugwa ko ashobora kuba yaratorokeye muri Uganda.

Kamu yakomeje ati 'Akimara kubona ibyo akoze yahise yiruka abana bahamagara abarezi baraza bamwirukaho ariko babura aho arengeye, abana babirebaga bavuga ko yirutse agana ku cyambu cyambuka Uganda kuri ubu turakeka ko yagiye hakurya, gusa inzego z'umutekano n'ubuyobozi twese dukomeje kumushakisha."

Yasabye abaturage gukomeza guhanahana amakuru n'ubuyobozi ndetse uwabona uwo ukekwaho kwica mugenzi we, akayatanga kugira ngo ashyikirizwe ubutabera ahanirwe amahano yakoze.

Abaturage bashishikarijwe kwirinda kwihanira no kwihorera ngo kuko byakurura andi makimbirane atazashira.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Mutarama 2022, ni bwo umwana wishwe atewe ikirahure mu mutima yashyinguwe mu Irimbi rya Nyagatare.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bwavuze ko bukomeje gushakisha uwo musore wamwishe kugira ngo abihanirwe.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nyagatare-umunyeshuri-yishe-mugenzi-we-amuteye-ikirahure-mu-mutima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)