Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w'abatishoboye wiswe Icyizere mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare, baravuga ko umworozi yabimye inzira igana ku mugezi none bakaba bakora urugendo rw'amasaha abiri babanje kuzenguruka kugira ngo bagere ku mugezi.
Aba baturage batujwe mu mudugudu umwe witwa icyizere uherereye mu kagali ka Bwera mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare, bavuga ko bakoreshaga iminota ibarirwa muri 15 kugira ngo bagera ku Iriba rya Nayikondo bubakiwe na Leta.
N'ubwo bimeze gutya, hari umworozi ufite ifamu bagomba kunyuramo kugiran go bagera kuri uyu mugezi, ariko yababujije kiyunyuramo. Ubu basigaye bakora urugendo rw'amasaha abiri kugira ngo bagere aho bavoma.
Umwe yagize ati 'Nk'ubu hari umudamu wajemo hano, aravuga ngo twiyamye abantu bo muri kutunyurira mu mafamu, kandi ngo ababahaye amazu bazanabashakire inzira yo kunyuramo.'
Undi nawe ati 'Kuri Nayikondo ni kure, kandi kugira ngo uzafate ikidomoro uzamuke biba ari ikibazo. Kugira ngo ugereyo bisaba kunyura mu mafamu kandi ba nyirayo ugasanga bahora batubwira ngo ababahaye amazu bazanabashakire inzira.'
Uyu nawe ati 'Ubundi Nayikondo iri hirya y'amafamu kure, twe niyo tugiye kuvoma n'ugukomeza umuhanda ukagera kuri kaburimbo ukongera ukamanuka ukagera ku idamu. Uramutse unyuze mu ifamu y'umuntu, n'ukuguca amaguru.'
Aba baturage biganjemo abagore barasaba Leta gukirana iki kibazo kugira ngo babashe kuvoma mu buryo buboroheye ndetse basagure igihe cyo gukora indi mirimo.
Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare Bwana Gasana Stephen avuga ko bagiye gusaba uyu mworozi agatanga inzira, abaturage bakoroherwa n'urugendo rubageza ku mugezi.
Yagize ati 'Umuntu se yakwima abantu inzira? Inzira ni itegeko, uburyo bwihuta n'uguha abantu inzira bakagera ku mazi ariko uburyo burambye nuko tugomba kwegereza abaturage amazi batagombye gushaka aho baca nyine.'
Ikibazo cy'aba baturage bimwe inzira n'umworozi kigarazwa nk'ikimaze igihe kitari gito, kuko mu bihe byagiye bisimburana ngo bakigaragarije ubuyobozi bwo mu nzego z'ibanze ariko ntigikemuke.
Kugeza ubu aba baturage bakomeje gutegereza bihanganye ko igihe kimwe iki kibazo cya kemuka bakoroherwa n'urugendo bagiye kuvoma.
NTAMBARA Garleon
The post Nyagatare: Umworozi yimye inzira abatujwe mu mudugudu w'abatishoboye wa 'Icyizere' appeared first on FLASH RADIO&TV.