Aba bantu bafatiwe mu rugo rw'umuturage witwa Nyirahukuru Marie Rose, bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama ahagana saa munani z'amanywa, ubwo bari bateraniye mu rugo rw'uyu muturage ruherereye mu Mudugudu wa Gakoma, Akagari ka Kigeme mu Murenge wa Gasaka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.
Avuga ko Polisi yahise ijyayo igasanga koko muri urwo rugo hateraniye abantu baturutse mu madini n'amatorero atandukanye barimo gusenga.
Abo bantu bari bicaye bigeranye mu nzu, abandi bari hanze, nta muntu wari wambaye agapfukamunwa, hari hafunganye ku buryo bigaragara ko nta mwuka uhagije uhari.
Mu igenzura n'ibipimo byakorewe bari bantu 175 byagaragaye ko harimo babiri banduye COVID-19, abandi babiri batarikingije urukingo na rumwe naho abandi batandatu barakingiwe urukingo rumwe gusa.
SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru bariya bantu bagafatwa, yagaye abantu bakirimo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 abakangurira kwisubiraho bakubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n'ubw'abandi.
Yagize ati 'COVID-19 ntaho yagiye iracyahari, nta muntu ugomba kwirara yibwira ko icyorezo cyarangiye. Amabwiriza arahari kandi agomba kubahirizwa, bariya bantu bagombaga kujya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kandi zirahari.'
Yakomeje avuga ko bariya bantu bamaze gufatwa barigishijwe abadakingiye barakingirwa abamaze kwandura bajyanwa mu kato. Inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza y'inama njyanama y'Akarere.