Nyamagabe: Abaturage basaga 740 binangiye kwikingiza Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yabigarutseho mu kiganiro 'Sobanuza' cya Radio Salus kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Mutarama 2022. Yavuze ko muri rusange gukingira Covid-19 biri kugenda neza.

Yasobanuye ko bafite abaturage 250.692 bafite imyaka 18 y'amavuko kuzamura hatabariwemo abanyeshuri; muri bo abagera ku 205.567 bangana na 82% bamaze gukingirwa inkingo ebyiri.

Muri abo bose bagomba kwikingiza abagera ku 245.678 bangana na 98% bamaze gukingirwa urukingo rumwe.

Yagize ati 'Hari 2% bageza ku bihumbi hafi bitanu batarafata urukingo na rumwe; muri abo harimo abinangiye kubera impamvu zishingiye ku myemerere. Harimo abo tubona bari bashingiye ku madini ariko ugasanga ayo madini nayo bavuga ko bayasohotsemo kuko nta dini dufite mu Karere ka Nyamagabe ryanga cyangwa rihakana urukingo.'

Yakomeje avuga ko mu Ukuboza 2021 ubwo batangiraga ubukangurambaga bwagutse bwo gushishikariza abantu kwikingiza Covid-19 bari bafite abagera mu 1400 binangiye kwikingiza, barabigisha bamwe bemera gukingirwa.

Yashimiye komite z'imidugudu n'abajyanama b'ubuzima n'izindi nzego z'ibanze ku tugari n'imirenge ko bagize uruhare runini mu gukangurira abaturage kwikingiza Covid-19.

Niyomwungeri yavuze ko abanga gukingirwa ahanini bitwaza imirongo yo muri Bibiliya.

Ati 'Nk'abo njya mpura na bo hari abitwaza ko hari ikimenyetso ngo cyavuzwe kizaza, sinibuka igitabo cyo muri Bibiliya bakunda gukoresha, aho abantu bagomba kubona serivisi ari uko berekanye icyo kimenyetso. Bahita babihuza n'urukingo rwa Covid-19 kubera ko nyine kugira ngo uhabwe serivisi cyangwa ujye ahandi hari igihe bagusaba ko uba warikingije kugira ngo utaza kwanduza abandi cyangwa na bo batavaho bakwanduza ukaremba.'

Yavuze ko hari n'abandi bavuga ko kwivuza bakoresheje imiti yo mu ruganda bidakwiriye ariko bose bakomeje kubigisha kugira ngo bahindure imyumvire kandi abenshi bagenda babyumva bagahinduka.

Yibukije abanze kwikingiza ko icyo ubuyobozi bubashakira ari ubuzima buzira umuze kandi icyorezo cya Covid-19 kigihari kitinangiye gukwirakwira.

Yashimiye abanyamadini n'amatorero uruhare bagira mu gukangurira abayoboke n'abaturage muri rusange kwikingiza Covid-19.

Yasabye inzego zose bafatanya kuyobora mu Karere ka Nyamagabe kurushaho kwegera abaturage no kubasobanurira ibyiza by'urukingo rwa Covid-19 ko rutuma uyanduye ataremba.

Ati 'Nta muntu wakwitwaza imyemerere y'iby'Ijuru yanga kwikingiza kugira ngo agire ubuzima bwiza kubera ko ntabwo uzabasha gukorera Ijuru nta buzima ufite.'

Yavuze ko nta muturage n'umwe bakingira ku ngufu ahubwo bose babanza kubigisha bakabyemera bakabona kubakingira.

Inyubako y'Ibiro by'Akarere ka Nyamagabe

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abaturage-basaga-740-binangiye-kwikingiza-covid-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)